00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntirufite impungenge zo kuba rwaremererwa n’amadeni

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 January 2019 saa 09:51
Yasuwe :

Imishinga minini igamije iterambere by’umwihariko irebana n’ibikorwaremezo ni imwe mu ituma ibihugu bifata umwanzuro wo gufata inguzanyo ku bindi n’imiryango ikora mu bijyanye n’imari, abikorera n’abaturage muri rusange.

Ukwiyongera kw’izi nguzanyo ariko gukomeje kuba ikibazo mu bihugu byo mu karere, ari nabyo byatumye Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, kiburira bimwe muri byo ku birebana no kuba byaremererwa.

U Rwanda kuri ubu rufite ideni rihwanye na 27.7 by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP), kuko muri miliyari 10 z’amadolari za GDP, inguzanyo ingana na miliyari 2.7$.

The NewTimes dukesha iyi nkuru ivuga ko Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ashimangira ko nta mpungenge yo kuba igihugu cyaremererwa n’aya madeni kuko u Rwanda rukiri hasi ugereranyije na 50% ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba biba bitagomba kurenza.

Kugeza mu mpera za 2016, amadeni u Rwanda rwafashe hanze yanganaga na 35.2% bya GDP, mu gihe ayafashwe mu gihugu yari ku 9.4%.

Indi mpamvu nta mpungenge zagakwiye kubaho ni uko hagati ya 75% na 80% ari inguzanyo zifite inyungu iri hasi kandi itangwa nyuma yo gusonerwa mu gihe kitari gito (Concessional loans).

Minisiteri y’Imari itangaza ko mu gufata inguzanyo habanza kurebwa niba bacyemerewe iza buriya bwoko, aho kwihutira gufata ifite inyungu iri hejuru kandi yishyurwa mu gihe gito.

Ikindi ngo ni uko amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga azashyigikira kwishyura akomeje kwiyongera ahanini kubera gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu izwi nka ‘Made in Rwanda’.

Kuva mu 2015 kugeza mu 2017 amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga yiyongereyeho 69% kuko yavuye kuri miliyoni 559 z’amadolari akagera kuri miliyoni 944$.

Mu gice cya mbere cya 2018, u Rwanda rwinjije miliyoni 463.16 z’amadolari avuye mu byoherezwa mu mahanga, avuye kuri miliyoni 375.91 z’amadolari yari yinjijwe mu gihe nk’iki mu 2017.

Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere mu Rwanda, Martha Phiri, yavuze ko ashingiye ku buryo amadeni ahagaze uyu munsi no kwiyongera kw’amafaranga aturuka mu byoherezwa mu mahanga, ibyago byo kuba igihugu cyaremererwa bikiri hasi.

Ati “Iyo witegereje amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga azashyigikira kwishyura, akomeje kwiyongera cyane. Dukomeje kubona ubwiyongere bw’ibicuruzwa byoherezwa hanze ndetse n’ibindi nk’ubukerarugendo bushingiye ku nama.”

Yakomeje avuga ko kandi bamaze igihe mu biganiro bigamije gushyiraho uburyo butuma u Rwanda rubona amafaranga yo gushora mu mishinga itandukanye binyuze mu kuba abantu ku giti cyabo bayishoramo imari (private capital).

IMF igaragaza ko inguzanyo zafashwe n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara zavuye kuri 34% bya GDP mu 2013 zigera hejuru ya 50% mu 2018.

Ibihugu 15 bikennye cyane kurusha ibindi muri aka karere byashyizwe mu bifite ibyago byinshi byo kuremererwa, ahanini kubera kuzamuka kw’inyungu ku nguzanyo ku rwego mpuzamahanga.

Nyinshi mu nguzanyo u Rwanda rufata mu gihugu no hanze zikoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda, ikibuga cy'indege n'ibindi
Ibikorwaremezo birimo imihanda biri mu bituma u Rwanda rufata inguzanyo

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages