00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ntiruteganya guhatira umuturage umubare ntarengwa w’abana azabyara

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 22 March 2018 saa 04:51
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko u Rwanda nta gahunda rufite yo gukurikiza politiki ya bimwe mu bihugu bihatira ababituye kugira umubare ntarengwa w’abana bagomba kubyara, uburyo bukoreshwa mu guhangana n’ubwiyongere bw’abaturage bukabije.

Bimwe mu bihugu bifite ubwiyongere bw’abaturage usanga bishyiraho umubare ntarengwa w’abana umuturage wabyo abyara. Mu 2013, u Bushinwa bwemeje abana babiri ku muryango nyuma y’imyaka 35 bemerewe umwe gusa naho Vietnam yemeza babiri. Hari n’ibishyiraho ubukangurambaga, bigahemba ababyubahirije.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yabikomojeho kuri uyu wa Kane ubwo we n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku bana (Unicef), Ted Maly, bahaga ikiganiro abanyamakuru, ku byagezweho mu kwita ku buzima bw’abana, kugabanya umubare w’abana bapfa no kwita ku bavuka, cyabereye ku bitaro bya Muhima.

Minisitiri Gashumba yabajijwe niba nta gahunda u Rwanda rufite yo kwigana ibyo bihugu, asubiza ko abaturage batabizahatirwa ahubwo bazakomeza kwigishwa.

Yagize ati “Ku kuboneza urubyaro, ntabwo u Rwanda rwakwigana ibindi bihugu ibyo bikoze, usibye n’ibyo no ku bindi byose. Urugero rushobora kuba rwiza ku gihugu runaka ariko ntirube rwiza ku kindi. Ku kuboneza urubyaro, u Rwanda rufite amateka yarwo. Twemera ko abana ari imbaraga z’igihugu.”

Abajijwe niba bishoboka ko byakorwa hakurikijwe ubushobozi bw’umuturage bupimirwa ku byiciro by’ubudehe, yasubije ko Itegeko Nshinga ry’Igihugu rigenera amahirwe angana Abanyarwanda ku byiza byarwo, ku buryo ufite ubushobozi atakwemererwa kubyara benshi kandi abantu bagomba gusaranganya umutungo rufite.

Minisitiri Gashumba yakomeje avuga ko uburyo bwo kwigisha aribwo bubereye. Yagize ati “Ihame tugenderaho ni uko twigisha abaturage bacu kandi dufite ingero nyinshi ko iyo tubigishije bumva, bakurikira. Urugero rwa mbere ni ubwisungane mu kwivuza; ijya gutangira bari nka 6% ariko ubu turavuga abarenga 90%. Gahunda rero dufite nka Leta, nka Minisante ni ukubigisha, umuturage ukamwereka ko kubyara abana batanu ubutaka ari buto, adafite icyo yinjiza gihagije cyo kubatunga ari ikibazo, ko birushya umubyeyi bikaba byamuviramo urupfu.”

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Gashumba Diane, yavuze ko u Rwanda rudateganya guhatira umuturage umubare ntarengwa w’abana azabyara

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku bana (Unicef), Ted Maly, yagarutse ku ruhare rwayo mu gufasha iterambere ry’ubuvuzi bw’abana, ababyeyi binyuze mu mahugurwa ahabwa abaganga n’ibikoresho byifashishwa mu kwita ku bana bakivuka no kugabanya umubare w’abana bapfa bazize ibintu byakabaye byirindwa.

Yagize ati “Unicef ibona ari iby’agaciro kugaruka kuri buri wese wagiye ugira uruhare mu kugabanya umubare w’abana bapfa bazize ibyakabaye byirindwa […] ni intambwe ishimishije yatewe mu myaka 10 ishize kandi bidutera ishema.”

Ibarura ry’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (Demographic and Health Survey 2014/15), rigaragaza ko mu Rwanda abana bapfa ku munsi wa mbere bavutse bari 37/1000, abapfa bataruzuza imyaka itanu bari 150/1000 naho abapfa bafite hagati y’umunsi umwe n’itanu ari 73/1000.

Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku bana (Unicef), Ted Maly

Minisitiri Gashumba yasobanuye ko kuboneza urubyaro bigabanya urupfu ku gipimo cya 30% kandi ko umubyeyi utaruboneje ahorana intege nke, ahora mu ngendo zo kwa muganga n’ibindi bimuzitira mu iterambere rye n’iry’igihugu.

Bumwe mu buryo u Rwanda rwigisha abaturage bwo kuboneza urubyaro harimo ubwa kamere, kwifashisha agakingirizo, kwifungisha by’igihe kigufi cyangwa kirekire ku mugore no ku mugabo, ibinini, urushinge n’udupira. Mu buryo kamere harimo kubara amatariki y’uburumbuke bw’umugore, konsa igihe kirekire no gukoresha urunigi.

Raporo ya gatanu y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ku miturire n’ubuzima (RDHS 5) iragaragaza ko ingamba Guverinoma yafashe zo kuboneza urubyaro zagabanyije cyane uburumbuke bw’abagore mu Rwanda.

Kugeza ubu impuzandengo y’abana bavuka ku mugore umwe bangana na 4.6% aho intego ari 2,3%.

Mu 2005 abashakanye bakoreshaga bumwe mu buryo bwo kuboneza urubyaro bugezweho bari 10% naho mu 2015 bakaba bari 48%. Ni mu gihe abakoresheje bumwe mu buryo kamere bari 7% mu 2005, ubu bakaba ari 6%.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba n’Umuyobozi w’Ishami rya Loni ryita ku bana (Unicef), Ted Maly, mu kiganiro n'abanyamakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages