Ku mugoroba w’itariki ya 20 Gashyantare 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yakiriye mugenzi we w’u Budage, Dr. Frank-Walter Steinmeier, baganira ku mubano hagati y’ibihugu byombi, n’uburyo u Budage bukwiye kugaragara muri Afurika, n’uruhare rw’icyo gihugu mu gukemura ibibazo by’umutekano by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ari nako u Rwanda ruherereyemo.
Mu kiganiro bagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2015, Minisitiri Mushikiwabo yabajijwe niba u Budage nabwo bukwiye gutanga ubufasha mu bya gisirikare kugirango hagaragare uruhare rw’icyo gihugu mu kugarura amahoro muri aka Karere, by’umwihariko harandurwa FDLR.
Kuri iyi ngingo, Minisitiri Mushikiwabo, Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda yasubije ko kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’umutekano muri aka Karere, atari ngombwa ko u Budage buhohereza ingabo, cyane ko atari na kimwe mu bihugu bigize akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano ku isi.
Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ukugaragara kw’Abadage muri Politiki ya Afurika si ikintu kibi …Turifuza kubona u Budage mu ruhare rw’u Burayi mu gukemura ibibazo by’umutekano muri Afurika no muri aka Karere by’umwihariko, ariko ni amahitamo y’icyo gihugu.”
Minisitiri Mushikiwabo yanatangaje ko hari uburyo bwinshi u Budage bwagira uruhare mu gukemura ibibazo bya Afurika by’umwihariko hakarandurwa FDLR, aho yavuze ko nko guhererekanya amakuru mu by’ubutasi ari bumwe muri bwo buryo bwakwifashishwa.
Ku kizakorwa n’u Rwanda mu gihe ikibazo cya FDLR gisa n’umukino wa Politiki gikomeje guhora kigaruka mu nama z’abanyapolitiki ariko ntihagire igikorwa, Minisitiri Mushikiwabo yatangaje ko nta kindi kizakurikiraho uretse gutegereza icyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zimaze imyaka myinshi muri Congo Kinshasa, zizageraho.
Ati “MONUSCO ntizaba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo/DRC. Dutegereje umusaruro w’ubutumwa barimo. Bafite uruhare rukomeye mu gusoza iterabwoba ry’umutwe wa FDLR. Ibikorwa bya gisirikare ni ngombwa kuri FDLR kugira ngo ibuzwe gukomeza guteza umutekano mucye. Turashaka umusaruro rero w’ubutumwa bamazemo imyaka isaga 15.”
Louise Mushikiwabo yakomeje agira ati “Turizera ko abagaragaje ubushake mu kurandura FDLR ikava mu Burasirazuba bwa Congo, bazubahiriza ibyo biyemeje.”
Ku kibazo cya FDLR, Min. Dr. Steinmeier we yavuze ko ibigaragara nk’imbogamizi muri gahunda yo gutera FDLR bigomba gukurwaho, kandi akaba yizeye ko MONUSCO izabasha kubikemura.
U Rwanda ni ahantu heza ho gushora imari n’ubwo isoko ari rito
Minisitiri Dr.Steinmeier yavuze ko igihugu cye gishyigikiye iterambere u Rwanda rurimo kugeraho, kandi ko agiye gushishikariza Abadage benshi kurushaho gushora imari mu Rwanda, gusa ngo akaba asanga isoko ryo gushoramo imari ari rito.
Ati “Hari amahirwe menshi yo kwagura ubushabitsi bwacu (business) n’ishoramari n’ubumwe mu byerekeye umuco hagati y’u Rwanda n’u Budage. U Budage burashaka kugira uruhare mu gufasha inzego za Afurika nk’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kurushaho gukomera.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo yavuze ko ari yo mpamvu habaho kwishyira hamwe kw’ibihugu (Integration) bityo abashoramari bakaba bashora imari ya bo mu Karere.
Minisitiri Frank-Walter Steinmeier yavuze ko we n’itsinda bazanye banyuzwe n’u Rwanda n’uburyo bakiriwe, yongeraho ko nyuma y’uruzinduko, agiye kujya asobanurira abantu ishusho nyayo y’u Rwanda kuko abenshi baruziho bicye cyane.
Yagize ati: “Ninsubira mu rugo nzabwira Abadage bene wacu imbaraga u Rwanda rurimo gushyira mu kuzamura ubushabitsi. U Rwanda ni urugero rw’igihugu gituje mu gace karimo ibibazo byinshi by’umutekano muke.”
Itsinda ry’Abadage rigizwe n’abashoramari, impuguke mu by’umuco, riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, ndetse rinaherekejwe n’Abanyamakuru, riri mu Rwanda mu ruzinduko rwo kureba amahirwe ahari yo gushora imari mu Rwanda, no kurebera hamwe uburyo umubano w’ibihugu byombi wabagarirwa ngo urusheho kuba mwiza.



















TANGA IGITEKEREZO