Ibi yabigarutseho kuwa 27 Mutarama 2024, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibikorwa bibanziriza Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko hari urubyiruko rw’abanyeshuri basoza amasomo ya Kaminuza mu Rwanda bakajya kwiga hanze, bahagera ntibazagaruke, bagatangira gusebya u Rwanda, bakiyunga ku batifuriza ineza u Rwanda.
Ati “bamwe bagerayo bakiyunga kuri babandi bitwa ‘ibigarasha’. Ibigarasha murabizi? Ni ba bandi banga u Rwanda, bagatangira kurusenya kandi rwarabigishije, rwarabareze; bashaka ngo kuzaba mu mahanga’’.
Yahamije ko iyo amahanga akurambiwe byanze bikunze akohereza iwanyu ndetse n’iyo waba uhanga cyane birangira bagucyuye.
Minisitiri Dr Bizimana akoresheje ingero z’abantu bari barahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda bagahungira mu mahanga ya kure, ariko ibyo bihugu bahungiyemo bikaza kubagarura kandi bakakirwa, yeretse uru rubyiruko ko mu gihe wakiranutse n’ubutabera wiberaho mu mahoro.
Ati “Hari umusirikare wari Majoro witwa Ntuyahaga Bernard, uyu munsi ndavuga abantu b’i Butare gusa (i Huye). Ntuyahaga yayoboye ikigo cya gisirikare cya Ngoma. Ari mu bayoboye abishe abasirikare b’Ababiligi n’abandi barindaga Nyakwigendera Uwilingiyimana Agatha’’.
’’Uyu Ntuyahaga u Bubiligi bwamukatiye imyaka 20 y’igifungo. Kirangiye, abazungu barareba bati ‘umuntu wakoze Jenoside natwe ntitwamugumana hano, natwe ntawamenya ibyo azadukorera’. Baramuhambiriza baramuzana, ariko arwana ngo ningerayo (mu Rwanda) bazanyica.”
Minisitiri Bizimana yakomeje avuga ko Majoro Ntuyahaga yakiriwe neza mu Rwanda, ubu akaba atuye i Kigali mu mahoro.
Ati “Ubu yaraje u Rwanda ruramwakira, yarangije igihano cye, nta rundi rubanza yaciriwe, ubu ameze neza i Kigali, ari mu mahoro. Ni bwo bwiza bw’u Rwanda! Ruragorora, ntabwo u Rwanda rwihimura.”
Yakomeje avuga ko uyu Ntuyahaga mu 1973 nawe yari yagaragaye mu bikorwa byo kwirukana abanyeshuri bagenzi be b’Abatutsi mu mashuri aho yigaga muri College Officiel de Kigali i Mburabuturo (ahari icyicaro cya UR ubu), ryayoborwaga n’Abasuwisi, ibintu bigaragaza ko urwango yarutangiye kera kuko yari yararwigishijwe, ndetse ngo muiro iyo myaka yose haba mu 1973 na 1994 yagaragaje ubukana.
Abo muri FDLR bataha barakirwa
Ikigo cya Mutobo gitangirwamo amasomo agamije gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero harimo n’abarwanyi bava mu mitwe itandukanye ikorera mu mashyamba, kimaze kwakira abarwanyi n’imiryango yabo 39.585, bahawe amasomo n’ibyangombwa bibafasha kuba mu Rwanda mu ituze, no gukora imishinga ibateza imbere.
Minisitiri Bizimana kandi yavuze ko n’abava mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, biyemeje kwisubiraho bagataha u Rwanda rubakira bagasubira mu buzima busanzwe.
Ati “Uwitwa Musoni Straton wayoboraga muri FDLR mu nzego za politiki zayo, yakatiwe imyaka 8 y’igifungo azira gukorana na yo ari mu Budage. Arangije igihano cye bamwohereje mu Rwanda. Na we yaje arwana avuga ko bazamwica, araza agera i Kigali, ubu na we ari mu mahoro. Ingero ni nyinshi cyane.”
Minisitiri Bizimana yongeye kwibutsa urubyiruko ko kujya mu mahanga guhaha ubwenge n’ibindi igihugu kidafite ari byiza, ariko uhageze akibuka gutaha agakorera igihugu.
Yibukije uru rubyiruko ko uzajya agera hanze adakwiye kwitandukanya n’u Rwanda ngo abe umwanzi w’igihugu cyangwa ngo aganzwe n’abanga u Rwanda, abasaba kuzabyirinda cyane.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!