Ku wa Gatandatu mu masaha y’ijoro, umugizi wa nabi yayoboye imodoka ku kiraro kiri mu Mujyi wa Londres (kizwi nka London Bridge) agonga abanyamaguru.
Abo bagizi ba nabi bahise baraswa n’abapolisi umunani babamishijemo amasasu 50 gusa ku bw’amahirwe make aza gufata n’umuturage umwe. Nyuma y’icyo gikorwa, hahise hatangira umukwabu ukomeye cyane aho abantu 12 batawe muri yombi barimo abagore barindwi.
Umutwe wa Islamic State ukorera muri Iraq niwo wigambye iki gikorwa cyaguyemo abantu barindwi, 48 bagakomereka aho muri bo 21 barwaye bikomeye.
Ni mu gihe kandi no mu mujyi wa Kabul naho ku wa Gatandatu abagizi ba nabi biturikirijeho ibisasu bihitana abantu barindwi, abarenga 100 barakomereka ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura wari urimo n’abayobozi bakomeye bo muri Afghanistan.
Mu butumwa Minisitiri Mushikiwabo yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter, yihanganishije abagizweho ingaruka n’ibi bitero anatangaza ko u Rwanda rwababajwe na byo.
Muri uyu mujyi kandi ku wa 31 Gicurasi hagabwe igitero gikomeye aho bivugwa ko cyaguyemo abantu bagera kuri 90 mu gihe abandi barenga 461 bakomeretse bikomeye. Ni ibisasu byagabwe hafi ya Ambasade y’u Budage muri iki gihugu.
Ati “Tubabajwe n’ibitero mu Mujyi wa Londres, bikurikira iturika ry’ibisasu i Kabul n’ahandi, imitima yacu iri kumwe namwe.”
Igitero cyagabwe mu Mujyi wa Londres kibaye mu gihe nta byumweru bibiri byari bishize mu Mujyi wa Manchester hagabwe ikindi hafi y’ahaberaga igitaramo cy’umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho abiganjemo urubyiruko bagera kuri 22 bahasize ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO