Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao azasura u Rwanda kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 4 Gashyantare 2015.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko Umunyamabanga Mukuru mushya wa ITU, Houlin Zhao ategerejwe mu Rwanda, akaba ari cyo gihugu cya mbere azaba asuye ku mugabane wa Afurika kuva asimbuye kuri uwo mwanya Dr Hamadou I Touré mu Ukwakira 2014.
Biteganyijwe ko Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU), Houlin Zhao azasura ibikorwa bitandukanye by’ikoranabuhanga mu Rwanda, harimo 4G Innovation Center, Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (CSIRT), Carnegie Mellon University – Rwanda na kLab.
Houlin Zhao azanasura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, anagirane ibiganiro n’abantu b’ingeri zitandukanye mu Rwanda, abo mu nzego za Politiki, n’abikorera.
Minisitiri Nsengimana avuga ko kuba u Rwanda ari umunyamuryango wa ITU biruha urubuga rwo kumenyekana no gukurura abashoramari n’imishinga mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Minisitiri Nsengimana avuga kandi ko kuba muri uyu muryango bifiye u Rwanda akamaro ko kungurana ibitekerezo byubaka igihugu n’isi muri rusange.
Agaruka ku kamaro k’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko ryihutisha akazi hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage ndetse no hagati ya bo, bigafasha mu kubaka inzego zikorera mu mucyo.
Ikigo cya ITU kigenzura ibijyanye n’imirongo mpuzamahanga y’ikoranabuhanga, inzira za satellite ndetse kikanashyiraho imirongo ngenderwaho mu iterambere ry’ikoranabuhanga ku isi.
Ibihugu bigize inama nyobozi ya ITU ni byo bifata iya mbere mu gushyiraho politiki zigenderwaho mu kuyobora no guha umurongo ikoranabuhanga ku isi.
Rwanda rwatorewe bwa mbere kwinjira muri iyi nama nyobozi ya ITU mu 2010 mu nama nk’iyi yaberaga i Guadalajara muri Mexique mu 2010 rukaba rwarongeye gutorerwa kuguma mu nama nyobozi ya ITU mu 2014.
U Rwanda rufatwa nka kimwe mu bihugu bya Afurika bigaragaza kwihuta cyane mu ikoranabuhanga nk’uko byatangajwe na Dr. Hamadou I Touré wahoze ayobora ITU, aho yashimangiye ko bihereye kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agira uruhare rukomeye mu kuzamura ikoranabuhanga mu Rwanda ndetse no hirya no hino ku isi.
Houlin Zhao watowe mu mpera z’umwaka ushize kuwa 27 Ukwakira 2014, mu nama yaguye y’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye kirebana n’iby’ikoranabuhanga ku Isi (ITU) yabereye i Bosan muri Koreya y’Epfo.



















TANGA IGITEKEREZO