Iyi Minisiteri itangaje ibi, mu gihe kuri uyu wa 20 Kamena 2015 u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi. Mu Rwanda uzizihirizwa mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba icumbikiye impunzi z’ Abarundi.
Mu mpunzi zisaga ibihumbi 100 ziri mu Rwanda, abagera ku bihumbi 73,786 ni impunzi zaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho abarenga 32,000 bo baturuka mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe abagera kuri 41 baturuka mu bindi bihugu binyuranye.
Izi mpunzi ziri mu Rwanda zicumbikiwe mu nkambi esheshatu z’ingenzi harimo eshanu zicumbikiye Abanyekongo, zirimo iya Kiziba mu karere Karongi, iya Gihembe muri Gicumbi, Nyabiheke muri Gatsibo, Kigeme muri Nyamagabe n’iya Mugombwa mu Karere ka Gisagara.
Impunzi z’Abarundi zo zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.
Uyu munsi w’impunzi uzizihizwa hazirikanwa ku nsanganyamatsiko ivuga ko impunzi ari abantu basanzwe bari mu bihe bidasanzwe. Igamije ko kunga ubumwe, hagabanywa intera hagati y’abafite amahirwe yo kuba mu mahoro n’umutekano n’izi mpunzi zavuye mu byabo zitabihisemo. Igamije kandi gukuraho inzitizi ikimakaza ibihuje abantu n’ubumenyi abantu bose basangiye.
By’umwihariko, inkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi z’Abarundi zigera ku 26901, zimaze amezi asaga abiri zarahungiye mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO