Mu kiganiro mpaka mu kanama k’umutekano ka Loni cyabereye i New York muri iki cyumweru, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni asanga Isi yose ikwiye kwigira ku buryo u Rwanda rubungabunga amahoro mu bindi bihugu.
Radio Ijwi ry’Amerika itangaza ko Ambasaderi Samantha Power yavuze ko abaturage bari mu duce twugarijwe n’intambara bizera cyane abasirikare b’u Rwanda bagiye kubarinda. Yanahamagariye kandi umuryango mpuzamahanga gushyigikira byimazeyo umuryango w’ibihugu bya Afurika (AU)n’indi iharanira amahoro nkawo.
Icyegeranyo giheruka kivuga ku mikorere y’imbere muri Loni cyagaragaje ko ingabo zayo zananiwe kugarura amahoro ku ngufu.
Agendeye kuri icyo cyegeranyo, Ambasaderi Power yagaragaje ko intege nke z’uyu Muryango w’Abibumbye ziteye impungenge, maze yerekana ko imiryango y’uturere nka AU n’Umuryango w’Ubucuruzi w’Ibihugu byo mu bBurengerazuba bwa Afurika (ECOWAS) yagiye igaragaza ubushake mu kugarura amahoro mu turere kandi ikabigeraho nk’uko Ijwi ry’Amerika ikomeza ibitangaza.
Ambasaderi Power yagiriye inama Loni kwigira ku buyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko hamwe n’ibindi bihugu birugwa mu ntege mu kugarura amahoro nka Ethiopia na Nepal.
Abasirikare b’u Rwanda bagera kuri 5,500 muri bo bari hirya no hino ku Isi mu bikorwa byo kugarura amahoro bya Loni na AU cyane cyane muri Darfur ,Sudani y’Amajyepfo na Repubulika y’Afurika yo Hagati (C.A.R).
Kasper Agger wo mu mushinga Enough urwanya Jenoside wanakurikiraniye hafi ibikorwa by’abasirikare b’u Rwanda muri C.A.R na we yavuze ibigwi ingabo z’u Rwanda.
Ati , “ Bakoze akazi gakomeye .Nshatse kuvuga ko bemeye kwishyira mu kaga ngo barinde abaturage n’abakozi bari mu bikorwa by’ubutabazi. Bava mu gihugu gifite amateka akomeye ya Jenoside kandi by’umwihariko igihe babaga bari mu mirwano muri C.A.R ,wabonaga ko baharanira kuharinda ngo hato naho hatazagerwaho n’ayo mateka”
Mu kiganiro Radiyo Ijwi ry’Amerika yagiranye n’abatwara ibikamyo by’ibikenerwa bya ngombwa bavuze ko iyo abasirikare b’Abanyarwanda boherezwaga kubarinda babarindanaga ubwira .Batanga urugero ko bashoboraga gusigara barinze imodoka yagize ikibazo aho kuzisiga aho ziri nk’uko abasirikare bo mu bindi bihugu bari bazanzwe babikora.
Abayisiramu bo mu mujyi wa Bangui na bo bahamya ko ingabo z’u Rwanda n’u Burundi ari zo zabarindaga kurusha izindi.
Mu kwezi gushize ,u Rwanda rwohereje abasirikare 850 mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo aho bari kurinda imwe mu nkambi nini kurusha izindi y’impunzi ya Malakal. Impuguke yo muri icyo gihugu, Tag ElKhazin, uyoboye ikigo cyitwa SubSahara avuga ko bashobora guca intege umwanzi uko yaba ameze kose.
Ati, “ Ni bo bafite ubushake n’ibikoresho bikomeye ,abasirikare b’u Rwanda bafite intwaro zikaze”
Elkhazin avuga ko ugereranyije no muri C.A.R imitwe yo muri Malakal ifite ingufu cyane kurusha abari mu bikorwa byo kugarura amahoro ariko yemeza ko ingabo z’u Rwanda n’izindi za Loni bifatanyije bizashobora kuyitsinda.
Mu ijambo Ambassador Power yavugiye muri iki kiganiro mpaka , yemeje ko Loni na AU bifite imbogamizi zo guhugura ,guha ibikoresho ,kugeza ingabo aho zigomba gukorera akazi no kuziha ibyo zikeneye igihe zigezeyo.
Avuga ko ari yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatanze umusanzu wa miliyoni 500 z’amadorali mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Somalia na miliyoni 166 muri Mali ndetse icyo gihugu kikaba kimaze guhugura abasirikare barenga 250,000 muri Afurika kuva 2005.



















TANGA IGITEKEREZO