00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rufite impungenge ku ngaruka zaterwa no guhindura umwimerere w’ibihingwa

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 1 August 2014 saa 07:24
Yasuwe :

Ubuhinzi bwo mu Rwanda ntabwo buragera ku rwego rwo kweza umusaruro mwinshi hakoreshejwe guhindura umwimerere w’ibihingwa kuko hari impungenge ko hari ingorane byazana ku buzima bw’umuntu no guhumanya ikirere biramutse bititondewe.
Uburyo bwo guhindura umwimerere w’ibihingwa (Genetically Modified Organism) ntabwo bukunze kumvikanwaho kuko hari abavuga ko n’ubwo umusaruro uboneka ku bwinshi ariko bigira ingaruka ku buzima, ku mihindagurikire y’ikirere, kwangiza ubutaka n’ibindi.
Nyuma yo (…)

Ubuhinzi bwo mu Rwanda ntabwo buragera ku rwego rwo kweza umusaruro mwinshi hakoreshejwe guhindura umwimerere w’ibihingwa kuko hari impungenge ko hari ingorane byazana ku buzima bw’umuntu no guhumanya ikirere biramutse bititondewe.

Uburyo bwo guhindura umwimerere w’ibihingwa (Genetically Modified Organism) ntabwo bukunze kumvikanwaho kuko hari abavuga ko n’ubwo umusaruro uboneka ku bwinshi ariko bigira ingaruka ku buzima, ku mihindagurikire y’ikirere, kwangiza ubutaka n’ibindi.

Nyuma yo kuzenguruka ibihugu 15 Umuryango ushizwe gukwirakwiza amakuru ku guhindura umwimerere w’ibihingwa ubu wamuritse igitabo mu Rwnda kugira ngo Abanyarwanda bamenye amakuru y’ukuri ku bijyanye no guhindura umwimerere w’ibihingwa ndetse no kumenya uko mu bindi bihugu bihagaze ngo narwo rurebe ingamba rwafata nyuma yo kumenya akamaro kabyo.

Kabera Emmanuel umukozi wo mu kigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) yavuze ko kugeza ubu iki kigo kitemera uburyo bwo guhindura umwimerere w’ibihingwa ngo bihingwe, biribwe kuko hari itegeko ribigenga ritaratorwa.

Guhindura umwimerere w’ibihingwa bikorwa hagamijwe gushaka ubwinshi bw’umusaruro ku buso buto, gutera imbuto zihangana n’indwara (udukoko) n’ibiza ndetse hagamijwe kwihaza mu biribwa (food security).

Dr Christine Gasinzigwa avuga ko kugeza ubu uburyo bukoreshwa mu Rwanda ari uburyo bwumvikanweho (convention) bwo kongerera amavitamine ibihingwa nk’ibirayi, ibijumba n’ibitoki kugira ngo nibura ibyo abaturage bashobora kubona bibe birimo intungamubiri.

Umubyeyi Brigitte umukozi wa ISAAA (International Service for the Acquisition of Agri-Biotech Applications) yavuze ko impamvu igitabo kivuga ku guhindura umwimerere w’ibihingwa bakimuritse mu Rwanda ari ukugira ngo bamenyeshe ko ubwo buryo buhari bwo kubona umusaruro ku buso buto ndetse n’abo bireba babe bakwihutisha itegeko ryatuma u Rwanda rwemera gukoresha ubwo buryo mu buhinzi bwarwo rugatera imbere.

Ku kijyanye n’ingaruka ibihingwa byahinduwe umwimerere byagira ku buzima bw’abantu, Christine Gasinzigwa avuga ko bisaba kwitonda kuko ushobora kubijyamo bigateza ingaruka utacyemura akaba ari yo mpamvu bitwara igihe kirekire kugira ngo harebwe niba koko nta ngaruka bizagira. Yagize ati "Ni ibintu bisaba kwitonda kuko ingaruka za bombe atomic muri Hiroshima na Gasaki ziracyaboneka na n’ubu”.

Mu gitabo cyamuritswe havugwamo ko udashobora gutunga abantu bo mu isi izaza ukoresheje uburyo bwo mu gihe cyahise (You can’t feed the world of tomorrow with yesterday ‘s technology).

Brigitte Umubyeyi yagize ati "Icyo dusaba u Rwanda ni ugutora itegeko rigena uburyo bwo gukoresha mu guhindura ibihingwa umwimerere kuko byafasha abaturage kubona umusaruro mwinshi ku buso buto kandi bakihaza mu biribwa.”

N’ubwo ibyiza byo guhindura ibihingwa umwimerere bihari hari n’imbogamazi nk’uko Brigitte Umubyeyi abisobanura yagize ati "Kuba abantu bagifite imyumvire ko byabatera indwara ni imbogamizi ikomeye. Indi mbogamizi ni ugutora itegeko kuko bisaba gusinya amasezerano y’uburyo bizakorwamo, bizagenzurwamo mpaka bigeze ku muntu akabirya”.

Abajijwe niba mu bihugu 27 bikoresha ubu buryo nta ngaruka mbi bari babona bwateje yavuze ko nta zo abashakashatsi bari babona ngo bazitangaze ngo ibivugwa biva mu itangazamakuru ntawe uzi impamvu babivuga.

Kabera Emmanuel umukozi muri REMA avuga ko itegeko ririmo kwigwa kandi nibamara kuryiga bazarijyana mu nteko nayo ikaryiga.

Kabera Emmanuel, Umukozi muri REMA(Ibumoso) na Dr Gasinzigwa (hagati)

Mu karere u Rwanda ruherereyemo, Uganda yamaze kwiga iryo tegeko ngo ariko ntabwo rirasinywaho n’Umukuru w’Igihugu ngo batangire gukoresha uburyo bwo guhindura umwimerere w’ibihingwa.

Abitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi bwa ISAA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages