Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène n’Umuyobozi wa Mémorial de la Shoah, Jacques Fredj, kuri uyu wa 3 Kamena 2019.
Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma y’uko abayobora impande zombi n’abayobora imijyi ikoresha Igifaransa bari mu nama i Kigali, barusuye.
Jacques Fredj yavuze ko amasezerano Mémorial de la Shoah yasinyanye na CNLG, akubiyemo uburyo bwo gucunga inyandiko zivuga ku mateka ya Jenoside.
Ati “Harimo kwegeranya inyandiko, kuziha nimero no kuzitandukanya mu buryo bwo korohereza abashakashatsi n’abazikoresha mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside.”
Fredj yavuze ko umuryango abereye umuyobozi umaze igihe mu bikorwa byo gucunga no kubungabunga inzibutso kandi uzabikomeza ku buryo yizeye ko gukorana na CNLG nayo ikora ibikorwa nk’ibyo, bifitiye inyungu impande zose.
Fredj yavuze ko mu kubungabunga amateka no kuyigisha bisaba guhugura abarimu bayigisha n’abashakashatsi bayandikaho kugira ngo yigishwe neza.
Dr. Bizimana yasobanuye ko ayo masezerano anateganya uburyo bwo gufatanya mu kumenyekanisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu nyandiko zerekana uburyo yateguwe n’uko yashyizwe mu bikorwa ziri mu Kinyarwanda n’iziri mu Gifaransa.
Ati “Izo nyandiko zirakenewe kugira ngo abashakashatsi bashobore kuzifashisha. Tuzafatanya kuzihuza no kuzibungabunga mu buryo buhoraho ariko no kuzihererekanya kuko nko mu manza zibera mu mahanga, ziriya nyandiko zirakenerwa.”
Dr. Bizimana yavuze ko imiryango nk’uwo ifasha abakenera ibimenyetso mu buryo bw’ubushakashatsi, ubutabera n’ibindi kugera ku mpapuro nk’izo.
Ati “Bafite ubumenyi buhagije mu kugungabunga amateka, babimazemo igihe. Bazanigisha abakozi bacu [CNLG], abakorera ku nzibutso bigishwe uburyo bwo kwakira abashyitsi, ubwo gucunga inzibutso n’uburyo bwo kubungabunga amateka arebana n’izo nzibutso muri rusange.”
Aya mazerano kandi ateganya ko abakozi ba CNLG barimo abakora ubushakashatsi n’abandi bigishwa imiterere ya Jenoside zitandukanye, uko zikorwaho ubushakashatsi n’uko bwandikwa.
Ati “Gushyira amateka mu nzibutso, nacyo ni igice kinini bazadufashamo nko gushaka ibikoresho ariko ntidushyiremo ibirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi gusa n’ibirebana na Shoah [Iyakorewe Abayahudi] nabyo bikagaragaramo.”
Mémorial de la Shoah ni umuryango ukorera i Paris mu Bufaransa ibikorwa byo kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abayahudi. Ukorera mu Karere ka Le Marais, kari gatuwe n’umubare munini w’Abayahudi mbere y’intambara ya kabiri y’Isi.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO