Mu isinywa ry’ayo masezerano ku wa 8 Gicurasi 2018, Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick, yavuze ko u Rwanda rufite imishinga myinshi yo kuhira aya masezerano azashyigikira.
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yihaye intego ko mu 2024, ubuso bwuhirwa buzaba burenga hegitari ibihumbi 100 zivuye ku bihumbi 53.
Dr. Karangwa yavuze ko iyo imishinga yo kuhira ikozwe hakurikiraho kwita ku mikoreshereze irambye y’ibyo byanya byuhirwa (ubuso bwuhirwa), bityo bigasaba uruhare rw’abagenerwabikorwa mu kwita ku byanya byuhirwa ari nacyo aya masezerano agamije.
Ati “Ni ba bagenerwabikorwa bakoresha ibyanya byuhirwa kugira ngo bagire ubushobozi bwo gukoresha ibyanya byuhirwa mu buryo burambye. Ubushobozi bw’abahinzi n’aborozi ku buryo babasha kwitunganyiriza ibyanya byuhirwa.”
“Rero twasinye amasezerano yo kugira imikoreshereze irambye y’ibyanya byuhirwa, kubaka ubushobozi bw’abahinzi bibumbiye mu mashyirahamwe ku mikoreshereze y’amazi, bazatuzanira impuguke zivuye mu Buyapani zize zibahugure.”
Aya masezerano azashyirwa mu bikorwa mu byanya byuhirwa byo mu turere twa Ngoma na Rwamagana.
Umuyobozi wa JICA mu Rwanda, Hiroyuki Takada, yavuze aya masezerano akubiyemo ibintu bitatu by’ingenzi birimo kuba impuguke zivuye mu Buyapani zizajya ziza guhugura abanyarwanda ku mikoreshereze y’amazi n’uburyo buboneye bwo kuhira imyaka.
Ati “Aya masezerano agizwe n’ibice bitatu birimo kuzajya tuzana impuguke zivuye mu Buyapani zigahugura abafite amashyirahamwe yita mazi. Ikindi ni ukwemerera abatekinisiye bo mu Rwanda kujya mu Buyapani guhugurirwayo.”
Yakomeje agira ati “Aba batekinisiye kandi hari n’ibikoresho tuzajya dutanga mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano”
Mu Rwanda hari amashyirahamwe akora iby’amazi 118, akora ibikorwa byo kuhira, muri yo 60 afite ubuzima gatozi.



















TANGA IGITEKEREZO