00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gufatanya na Quatar mu kurwanya ibiyobyabwenge

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 26 May 2015 saa 08:42
Yasuwe :

U Rwanda na Quatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ayo masezerano yashyizweho umukono na ACP Tony Kuramba, wari wanitabiriye inama Mpuzamahanga ku kurwanya ibiyobyabwenge i Doha muri Qatar.

Ku ruhande rwa Quatar, ayo masezerano yashyizweho umukono n’umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu muri Quatar, Brig.Ahmed Khalifa al-Kuwari nk’uko amakuru dukesha Gulf Times abivuga.

Aya masezerano yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’aho mu mpera z’umwaka ushize ndetse na mbere y’aho hagaragariye abacuruza ibiyobyabwenge, ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’epfo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages