Umukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu ko Guverinoma yafashe umwanzuro w’uko umwimerere nyarwanda mu gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye ukwiye kubyazwa inyungu kugera no ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari rwarasenyutse mu buryo bwagaragariraga buri wese; leta ifata umwanzuro wo gushaka ibisubuzo by’ibibazo by’ingutu igihugu cyari gifite, ibikura mu muco wacyo.

Muri ibyo bisubizo harimo inkiko Gacaca zafashije ubutabera bw’u Rwanda mu gucira imanza abakekwagaho Jenoside, imanza zirihutishwa ndetse n’ibihugu by’amahanga, mu bihe bitandukanye byasuye u Rwanda byibaza uburyo abaturage ari bo ubwabo babigizemo uruhare.

Hanari Umuganda, Ubudehe, Girinka, abunzi n’ibindi, byose byaratanze umusaruro ku buryo bugaragara.

Prof Shyaka yavuze ko ubwo buryo bw’umwiherere nyarwanda hatekerejwe ko bugomba kubyazwa umusaruro.

Yagize ati “Turifuza na none kuzakurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubyaza umusaruro uburyo bw’umwimerere; impamvu mvuze ko ari ugukurikirana ni uko mu rwego rwa Guverinoma twumvikanye ko hajyaho kampani (company), tugira ngo dushobore kubibyaza umusaruro vuba cyane rwose harajyaho kampani. Turaganira na za minisiteri zitandukanye, iy’Ububanyi n’amahanga; Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi; Minisiteri y’Ingabo; Minisiteri y’Ubutabera, n’izindi zitandukanye zifite aho zihuriye n’iki gikorwa.”

Yasobanuye ko iyo kampani izaba ari iya leta yitezweho gukora neza, ikazaba ifite inshingano zo kugira ngo uwo mwimerere iwubyaze umusaruro mu buryo bwiza, bubereye igihugu kandi buzanira inyungu Abanyarwanda bose.

Yagize ati “Biri mu nzira, biri bugufi cyane, iki gikorwa kiri kuza, tugifitemo icyizere cyane.”

Uyu muyobozi yanavuze ko bazakomeza gusigasira uwo mwimerere, aho banateganya kuwandikisha ku ruhando mpuzamahanga kugira ngo hatazagira abandi bawiyitirira.

Yagize ati “Tuzaharanira gukomeza kurinda no gusigasira umwimerere nyarwanda, haba ku rwego rw’igihugu, iyo tubikoze tubikorera muri RDB ariko turifuza no kujya ku ruhando mpuzamahanga nubwo bihenze, bikaba bisaba n’imbaraga zindi, turifuza ko tuzashobora kwandikisha imyimerere ine ku rwego mpuzamahanga izaba ifite iyo kashi ko ari iyacu koko, tuzakorana n’inzego zibishinzwe zikorera mu gihugu cy’u Busuwisi.”

Ubusanzwe ibihugu by’amahanga bikunze gusura u Rwanda birwigiraho uburyo rwakoresheje ibisubizo biri mu muco, rukabasha guhangana n’ibibazo rwasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Byitezwe ko iyi kampani nijyaho ndetse n’ubwo buryo bw’umwimerere nyarwanda bwanditse mu ruhando mpuzamahanga, abazajya bashaka kubukoresha mu bihugu byabo bazajya bishyura u Rwanda.

Umukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko u Rwanda rugiye gushinga kampani igamije kubyaza umusaruro uburyo bw’umwimerere nyarwanda
Umukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko u Rwanda rugiye gushinga kampani igamije kubyaza umusaruro uburyo bw’umwimerere nyarwanda
Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu
Bamwe mu badepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu
Inkiko Gacaca ziri mu buryo bw’umwimerere nyarwanda mu kwishakira ibisubizo
Inkiko Gacaca ziri mu buryo bw’umwimerere nyarwanda mu kwishakira ibisubizo

[email protected]