Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ahashobora kwibasirwa n’ibiza muri MINEMA, Niyotwambaza Christine, yabitangarije mu Karere ka Karongi, ku wa 23 Nyakanga 2026, mu gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro imirindankuba ifite imbaraga yashyizwe kuri GS Musango na Centrale ya Musango.
Iyo centrale n’icyo kigo biri mu Murenge wa Rwankuba, umwe mu mirenge itanu ya Karongi ikunze kwibasirwa n’inkuba.
Dushimimana John wo mu Murenge wa Rwankuba yabwiye IGIHE ko Rwankuba ikunze kwibasirwa n’inkuba zikica abaturage, amatungo n’ibikoresho bicomekwa ku mashanyarazi.
Ati “Nzi abantu barenga barindwi bo mu Murenge wa Rwankuba bamaze gupfa bazize gukubitwa n’inkuba. Impamvu ni uko nta mirindakuba tugira ku nzu zacu. Ntituzi aho twayigurira, ntituzi n’igiciro cyayo”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ntakirutimana Julienne yavuze ko ikunze kwibasirwa n’inkuba ari Rwankuba, Gitesi, Ruganda na Rugabano kuko iri kuhererekane rw’imisozi miremire igize Isunzu rya Congo-Nil. Inkuba zikunda mu misozi miremire.
Umuyobozi Mukuru muri MINEMA, Niyotwambaza Christine yavuze ko impamvu abaturage benshi badafite imirindakuba ku nzu zabo ari uko ihenze.
Ati “Imirindankuba irahenze cyane, ntabwo ushobora kubona umurindankuba uri munsi ya miliyoni 3Frw”.
Niyotwambaza yavuze ko ku bufatanye bwa MIMENA, RP Karongi College, Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB), Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubushakashatsi, ikoranabuhanga, no guhanga ibishya (NCST) mu cyumweru gitaha bazasuzuma umurindankuba uri gukorerwa mu Rwanda.
Ati “Ku rwego rw’Igihugu ntabwo dufite ubushobozi bwo kuwemeza, tuzawohereza hanze, abafite ubumenyi basanzwe bakora imirindankuba nibatubwira ko ufite ubushobozi bw’ubwirinzi bw’inkuba, tuzaba tugeze ku kindi cyiciro cyo gutangira kuyikorera mu Rwanda. Nidutangira kuyikorera mu Rwanda ni bwo tuzatera indi ntambwe yo gushaka uko twakora ihendutse ku buryo umuturage yawugura akawushyira ku nzu ye”.
Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu myaka ine ishize inkuba zishe abantu 287, zitera ubumuga budakira abarenga 950.
Mugarura Amiri ukora mu Kigo Otawa gikwirizakwiza imirindankuba mu Rwanda yavuze ko gushyira sima mu nzu no kwambara inkweto za pulasitike bigabanya ibyago byo gukubitwa n’inkuba ku kigero cya 85%.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!