00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gutangiza ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bufite ’Nkunganire’

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 16 April 2019 saa 07:12
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igiye gutangiza ku mugaragaro gahunda yo kugeza ubwishingizi ku buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko abahinzi b’ibigori n’inka zitanga umukamo.

Mu Ugushyingo 2018, nibwo Inama y’Abaminisitiri yemeje Gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi, gahunda yagombaga gutangirana n’inka ibihumbi 68 zo mu turere 10 twatoranyijwe zihabwa ubwishingizi.

Ku ikubitiro abahinzi bari guhabwa ubwishingizi ni abo mu turere 10 twa Gatsibo,Nyagatare, Bugesera, Gisagara, Kirehe, Gicumbi, Huye, Rulindo, Ngoma na Rwamagana.

Mu gihe aborozi b’inka bazabuhabwa ari abo muri Nyanza, Gicumbi, Musanze, Rwamagana, Gatsibo, Ruhango, Nyagatare na Burera.

Uburyo ubu bwishingizi butangwa nk’urugero rw’umuntu ufite inka imwe y’agaciro k’ibihumbi 400Frw itangirwa ubwishingizi bw’ibihumbi 18Frw.

Gusa leta itanga nkunganire ya 40%, bivuze ko umworozi aba agomba kwishyura ibihumbi 10Frw naho leta ikamwishyurira 7200Frw. Agaciro k’inka kagenwa n’umworozi.

Umukozi wa Minagri ushinzwe gahunda y’igihugu y’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi, Lambert Niyonshuti, yavuze ko iyi gahunda yatangiye kandi hakomeje gukorwa ubukangurambaga kugira ngo aborozi basobanukirwe iyi gahunda kandi hari icyizere.

Niyonshuti yatanze urugero rwo muri Burera hari abaturage basaga 200 bamaze gufata ubwishingizi.

Yakomeje agira ati “Twakoze ubukangurambaga kandi turateganya no kujya mu nteko z’abaturage dufatanyije n’abashinzwe ubworozi mu mirenge, hari urutonde twabahaye rw’aborozi babyifuza.”

Abaturage bashimye iyi gahunda bavuga ko byaba byiza igeze kuri bose nk’uko byasobanuwe na Ahimana Alphonse wo mu Murenge wa Coko, Akarere ka Gakenke wagize ati “Ni gahunda nziza ariko nkatwe ubwishingizi ntabwo buratugeraho.”

Umukozi wa Radiant, Gakuru James yakanguriye abahinzi borozi kugana ibigo by’ubwishingizi kuko bizabafasha gukora kinyamwuga kandi na leta yaborohereje igashyiraho nkunganire.

Muri iyi gahunda hazashyirwaho ikayi y’umworozi izagaragaza imibereho ya buri munsi ya rya tungo cyangwa ubuhinzi bwe kandi hagaragazwe uruhare rw’umworozi n’uruhare rw’umuganga, cyane ko hari igihe n’umuganga ashobora kwibeshya.

Iyi gahunda y’Igihugu y’Ubwishingizi bwo mu rwego rw’Ubuhinzi n’Ubworozi [National Agriculture Insurance Scheme (NAIS], iteganyijwe gutangizwa ku mugaragaro ku wa 18 Mata 2019, i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Abahinzi b'ibigori bari mu bagiye kujya bahabwa ubwishingizi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages