00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kujya rutangaza urutonde rw’abari mu bikorwa by’iterabwoba

Yanditswe na Ndayishimye Jean Claude
Kuya 2 June 2018 saa 10:33
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yatoye Itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba, riha ububasha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuzajya rukora urutonde rw’abantu bari mu bikorwa by’iterabwoba.

Iri tegeko rifite ingingo 44, iya 41 ivuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rukora urutonde rw’abakora iterabwoba n’abaritera inkunga; Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze yamara kurubona agahita arutangaza.

Biteganyijwe ko urwo rutonde rwatangajwe ruzajya ruvugururwa buri gihe hashingiwe ku makuru mashya abonetse.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yabwiye itangazamakuru ko impamvu y’urwo rutonde ari uburyo bwo gukumira ibikorwa by’iterabwoba bitaraba, aho abaturage baba bakwiye kumenya amakuru y’ababirimo ndetse bakabasha no kubyirinda.

Yagize ati “Twebwe nk’igihugu muri iri tegeko turavuga ngo Urwego rwacu rushinzwe ubugenzacyaha, rukurikije amakuru rufite rushobora kuvuga ngo, hari abantu baba ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe tubona ko akora ibikorwa by’iterabwoba, ayo mashyirahamwe agatangazwa, akanamenyekana, kugira ngo bashobore kuyirinda, abantu baba bakorana na yo batanabizi, batazi icyo akora bayirinde.”

Yavuze ko gukora urwo rutonde rukanatangazwa bidashobora kwica iperereza.

Yagize ati “Gutegereza ngo uzafata umuntu umujyane mu rukiko umuburanishe yararangije koreka imbaga kandi warabonye mbere ko ashobora kuyoreka, kumushyira ku karubanda ko akora iterabwoba, kuvuga ko umuntu ari mu bikorwa by’iterabwoba ntibivuga ko yabanje gucirwa urubanza, urukiko rurabyemeza, ibikorwa akora n’ubwo byaba bitaraburanishwa mu rukiko ni byo bituma bavuga bati ’ibi ni ibikorwa by’iterabwoba’.”

U Rwanda si cyo gihugu kizaba kibaye icya mbere mu kugaragaza abakekwaho gukora ibikorwa by’iterabwoba, kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikunze kurukora rugashyirwa ku mbuga zitandukanye ku buryo abantu babasha kubimenya.

Uwizeyimana yavuze ko mu bihugu bitandukanye, za televiziyo ndetse n’imbuga za interineti zikunze kwifashishwa hagaragazwa abantu bakurikiranweho ibikorwa by’iterabwoba; agashimangira ko ari icyaha kibasira ibihugu bitandukanye, aho biba bisaba ko bikorana bya hafi.

Yagize ati “Ubundi inzego iyo zifite amakuru kuri abo bantu zishobora no kubafata bari mu gihugu ariko se baramutse bari mu mahanga? Mwabonye ko hari uburyo bwo gukorana hagati y’ibihugu, niba hari umuntu utera inkunga ibikorwa by’iterabwoba, mu kindi gihugu, icyo gihugu gishobora kumutangaho amakuru, kikabwira wenda Amerika ngo hari umuntu wihishe aho iwanyu utera inkunga ibikorwa by’iterabwoba bibera hano. Noneho mu rwego rwo kugira ngo abantu bamenye iyo mitwe n’abo bantu bakora ibyo bikorwa by’iterabwoba, inzego zifite ubushobozi bwo kubamenyaho amakuru zikora urwo rutonde.”

Muri tegeko harimo ko umuntu uba cyangwa wemera kuba mu mutwe w’iterabwoba cyangwa ugira uruhare mu bikorwa by’umutwe w’iterabwoba cyangwa ukora ikintu cyose cyongerera ubushobozi undi mutwe w’iterabwoba, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 mu gihe kimuhamye.

N’umuntu ukora, ugerageza gukora, ugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba n’ushyigikira ibikorwa by’iterabwoba ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20.

Umuyobozi w’umutwe cyangwa undi wese wagize uruhare mu ishingwa ryawo, we ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iri tegeko rije risimbura irya 2008, hagamijwe guhuza ibiri mu Itegeko Nshinga rigena ko bimwe mu byaha n’ibihano byari mu gitabo cy’amategeko ahana bijya mu mategeko asanzwe. Hakaba hariyongereyemo kuba ubugenzacyaha buzajya bukora urutonde rw’abari mu bikorwa by’iterabwoba.

Ku rwego mpuzamahanga iterambwoba rihangayikishije isi, aho usanga imitwe irimo za Al Qaeda, Islamic State, Al Shabab, Boko Haram n’iyindi usanga ikora ibikorwa bibi bitwara ubuzima bw’abaturage batari bake.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyemana Evode

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages