Intare z’ingore eshanu zatanzwe na Phinda Private Game Reserve, iz’ingabo ebyiri zatanzwe na Tembe Elephant Reserve, ni zo zizagezwa muri pariki y’Akagera ku itariki ya 29 Kamena 2015.
Umuyobozi w’ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, Amb. Yamina Karitanyi yavuze ko ari igikorwa cyiza ndetse cy’indashyikirwa kigezweho na RDB ku bufatanye na “African Parks” kandi kigiye kongera imbaraga mu bukerarugendo bw’u Rwanda.
Yagize ati “Abanyarwanda n’abandi bakerarugendo baturukaga hanze y’igihugu n’andi mahirwe bagize yo kujya bibonera imwe mu nyamanswa z’inkazi eshanu muri Afurika imbona nk’ubone’’.
“Afrikan Parks” na RDB bakaba barashimiye n’abandi bafatanya bikorwa babafashije barimo ishami Turbo King rya Bralirwa Portfolio mu kuzageza izo ntare mu Rwanda.
Izi ntare zizashyirwa mu majyaruguru ya pariki y’Akagera aho zateguriwe ubuso bungana na metero kare igihumbi (1,000m²) zizisanzuramo mu minsi igera kuri 14 mbere y’uko zirekurwa zikidegembya muri pariki yose.



















TANGA IGITEKEREZO