Ku wa kabiri tariki ya 9 Kamena 2015, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), Sheikh Abdulla Bin Zayed al Nahyan n’intumwa yari ayoboye, baje mu Rwanda aho bakiriwe na Perezida Kagame.
Mu kiganiro bagiranye cyibanze ku ishoramari n’ubufatanye mu by’ishoramari mu bukungu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yaberetse amahirwe atandukanye, abashoramari bo muri ibi bihugu bakwibandaho mu gushoramo imari mu Rwanda.
Uretse kubereka urwego rushimishije u Rwanda rwagezeho muri byinshi yahaye ikaze abashoramari baho gushora imari mu bijyanye n’iterambere ry’ingufu mu Rwanda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibijyanye n’imitangire ya serivisi.
Nk’uko muri uru ruzinduko bari bagamije gushimangira umubano, mu ijambo Sheikh Abdulla yageneye abanyamakuru yabigarutseho, ko bashaka gutangira gukorana n’u Rwanda mu bijyanye n’iterambere mu by’ubukungu.
Muri rusange ngo ubukungu bw’u Rwanda buriyongera uko bukeye, bitewe n’uruhare rwa Perezida Kagame. Ibi bikaba bitera ibi bihugu kutazuyaza gukorana n’u Rwanda.
Yagize ati “Turimo kureba uko twanoza ubufatanye mu by’ubukungu, kandi dufite icyizere ko abashoramari ba UAE bazaza mu Rwanda guteza imbere ubu bufatanye.”
Ibi biganiro bitangiye kugira imbaraga nyuma y’aho mu Kwakira 2014 Perezida Kagame aherutse kwitabira inama mpuzamahanga yigaga ku ishoramari rya Afurika yabereye i Dubai kimwe mu bihugu bigize izi leta.
Icyo gihe Perezida Kagame n’abari bamuherekeje babonanye n’igikomangoma cy’Umujyi wa Abu Dhabi akaba n’umugaba w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, General Sheikh Mohamed Bin Zayed Al Nahyan, baganira ku nyungu z’ibihugu byombi.
Bunguranye ibitekerezo ku bufatanye bugamije inyungu z’iterambere ry’abaturage babyo.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzungukira mu bunararibonye bwa Abu Dhabi na U.A.E mu bukungu n’iterambere ryabyo. Sheikh Mohamed na we amubwira ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, zishaka gutsura umubano n’inshuti zo ku mugabane wa Afurika cyane cyane, ibigaragaza iterambere nk’u Rwanda.
Nyuma yaho, tariki ya 17 Gashyantare 2015, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga , Reem Al Hashimi aheruka kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo mu ruzinduko yamazemo iminsi ibiri.
Izi ntumwa zabanje gusura ibihugu byo muri aka karere birimo Kenya, Uganda na Somalia, mbere yo gusura u Rwanda, mu gihe bateganya no gusura Mozambique.
U Rwanda rwari rusanzwe rukorana n’ibihugu by’Abarabu nka Misiri mu bikorwa bitandukanye, Perezida Kagame akaba anaherutse muri iki gihugu, aho yabonanye na Perezida wacyo. Ariko muri rusange ntibigaragarira Abanyarwanda.
Abashoramari bo mu Rwanda n’abacuruzi baho usanga kenshi bavuga ko bagiye kurangurira i Dubai, ariko mu Rwanda ndetse no mu karere uhasanga kenshi ibicuruzwa bikomoka mu Bushinwa, sosiyete nyinshi zikorera mu Rwanda n’izikora imirimo itandukanye zikunze kuba izaho ndetse n’izo mu bihugu bituranye n’ibihugu by’u Burayi.
[email protected]
Twitter: NtakirutaDeus



















TANGA IGITEKEREZO