Perezida Kagame ni we wasabye Zimbabwe abarimu ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama yahuje abashoramari b’u Rwanda na Zimbabwe, muri Nzeri 2021.
Icyo gihe yavuze ko ubufatanye mu bijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri ari ingenzi, ariko hakenewe n’abarimu beza, asobanura ko umubare wose w’abazaboneka u Rwanda rwiteguye kubakira.
Dr Ngirente yabwiye Inteko ishinga Amategeko - Imitwe yombi - kuri uyu wa Mbere, ko leta izakomeza gushyira mu bikorwa amasezerano yo guhanahana abarimu b’impuguke u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga, hagamijwe kunoza imyigishirize y’indimi.
Ati "Ubu tumaze kwakira abarimu 63 batanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF." Aba ni abafasha mu myigishirize y’Igifaransa.
Icyiciro cya kabiri cyabo cyari kigizwe n’abarimu 45 bakiriwe muri Mata uyu mwaka, binyuze mu mushinga watangijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo.
Ikigamijwe muri uyu mushinga ni uguteza imbere Igifaransa mu bihugu binyamuryango byagaragaje ko bibikeneye. U Rwanda, Ghana na Guinnée ni byo byahereweho, ariko biteganyijwe ko uyu mushinga uzagera mu bihugu 10.
Minisitiri w’Intebe Ngirente yakomeje ati "Guverinoma kandi irimo gukorana na Zimbabwe, aho ubu tugiye kwakira abarimu 477 bazafasha mu kungarira urwego rw’uburezi mu kwigisha Icyongereza."
Ntiyasobanuye igihe abo barimu bazagerera mu Rwanda, icyakora yavuze ko bazabanza koherezwa mu bigo byigisha abazavamo abarimu bo mu mashuri abanza (TTCs) no muri Kaminuza, Koleji y’Uburezi ahategurirwa abigisha mu mashuri yisumbuye kugira ngo hategurwe abarimu bafite ubushobozi bwo kwigisha mu Cyongereza.
Zimbabwe iri mu bihugu bifite urwego rw’uburezi rwiyubatse kuva mu myaka ya za 1980 mu gihe cy’Ubukoloni, kugeza uyu munsi.
Muri aba barimu u Rwanda rwasabye Zimbabwe byavugwaga ko barimo n’ab’inzobere mu bijyanye na siyansi.
Ubwo Inama y’ishoramari yongeraga guhuza impande zombi yabereye muri Zimbabwe muri Werurwe 2022, iyi gahunda yongeye kugarukwaho.
U Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Iterambere, RDB, Niyonkuru Zéphanie; uwari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Beata, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr Mbarushimana Nelson n’abikorera.
Umunyamabanga muri Minisiteri ishinzwe amashuri makuru, guhanga udushya, Siyansi n’Ikoranabuhanga, Prof. Fanuel Tagwira, yasobanuye ko urwego rw’uburezi muri Zimbabwe rwateye imbere binyuze mu gushyira mu bikorwa gahunda ya ‘Education 5.0’.
‘Education 5-0’, ni uburezi bwubakiye ku nkingi ishanu ari zo kwigisha, gukora ubushakashatsi, gukemura ibibazo by’abaturage, guhanga udushya no guteza imbere urwego rw’inganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!