00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira amahugurwa y’ingabo za Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 March 2017 saa 07:41
Yasuwe :

U Rwanda ruzakira amahugurwa y’Ingabo zo ku mugabane wa Afurika azatangira tariki 20 uku kwezi. Aya mahugurwa yiswe “Utulivu Africa III” agamije gutegura ibihugu guhangana n’ibibazo bihungabanya umutekano.

Kuva ku itariki 13 kugeza tariki 17 Werurwe 2017, i Kigali mu Rwanda hari kubera inama Nyafurika y’abasirikare bahagarariye ibihugu byabo bihuriye mu bihugu bigize Urwego rwa Afurika rushinzwe kubaka ubushobozi bwo gutabara aho rukomeye.

Iyi nama izigirwamo imyiteguro ya nyuma y’imyitozo ya gisirikare “Utulivu Africa III” izabera mu Rwanda kuva tariki 20 Werurwe kugeza tariki 02 Mata 2017.

Aya mahugurwa yateguwe n’Urwego rwa Afurika rushinzwe kubaka ubushobozi bwo gutabara aho rukomeye (ACIRC) azitabirwa n’ibihugu byafashe iya mbere mu gutanga ingabo zo gutabara ku mugabane wa Afurika aribyo bizohereza abasirikare bazahabwa amahugurwa azabera mu Rwanda.

Inama itegura aya mahugurwa irimo kubera i Kigali yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’ikigo cy’Ishuri rya Gisikare cya Nasho, Maj Gen Martin Nzaramba, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama, Gen Nzaramba ari nawe uzaba uyoboye iyi myitozo yavuze ko aya mahugurwa agaragaza ubushake bw’abayobozi b’ibihugu by’Afurika mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo biri kuri uyu mugabane.

Yagize ati:“Uru rwego rwo kwikemurira ibibazo by’umutekano rugaragaza ubushake bw’abayobozi bacu bashyira ingufu mu kutwubakira ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo by’intambara ku mugabane w’Afurika, bityo tukabumbatira umutekano n’ amahoro kugirango duteze imbere imireho myiza y’abaturage bacu”.

Gen Nzaramba yakomeje avuga ko imyitozo ya Utulivu Africa III, ko ari uburyo bwo kubakira ubushobozi bw’ingabo no gukoresha neza ubushobozi buhari mu kwishakira ibisubizo ku bibazo byihariye by’Umugabane wa Afurika.

Uwari uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, Col Ally Katimbe ari nawe ukuriye Urwego rw’Afurika rushinzwe kubaka ubushobozi bwo gutabara aho rukomeye. yerekanye ko, imbogamizi zikomereye Afurika yunze Ubumwe Atari ugufata icyemezo cyo kohereza ingabo ahabaye ibibazo by’umutekano ahubwo ari ukubaka ubushobozi bw’ibihugu by’Afurika ku buryo bishobora gutabara mu buryo bwihuse kandi butanga umusaruro mu gukemura ibibazo by’umutekano.

Col Katimbe yakomeje ashimangira akamaro ko kwiyubakira ubushobozi ku Banyafurika ubwabo, ashingiye ku mvugo ya Perezida wa Repabulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, aho yagize ati: “Kubaka ejo hazaza hacu heza bigomba kuva muri twe. Inkunga iva hanze yaza yunganira ibyo twikoreye, nta numwe uzabidukorera nitwe ubwacu,…. Turi Abanyarwanda, turi Abanyafurika, tugomba kwishimira abo turibo”.

Kwiyubakira ubushobozi bw’Afurika mu gutabara ahavutse ibibazo by’umutekano ni igikorwa cy’ubufatanye bw’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bufatanya n’ibihugu by’Afurika byishyize hamwe bifite ubushake bwo gutabara byihuse ahavutse ibibazo by’umutekano muke bishobora kuvuka ku mugabane w’Afurika.

Ibi bihugu byafashe iyi ntego yo gutabara aho rukomeye ni Algeria, Angola, Benin, Burkina Faso, Chad, Misiri, Niger, Rwanda, Senegal, Afurika y’Epfo, Sudani, Tanzania na Uganda.

Uwari uhagarariye Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, Col Ally Katimbe ari nawe ukuriye Urwego rw’Afurika rushinzwe kubaka ubushobozi bwo gutabara aho rukomeye
Gen Nzaramba ari nawe uzaba uyoboye iyi myitozo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages