Iyi nama iba kabiri mu mwaka, yateguwe na Guverinoma y'u Rwanda ku bufatanye na Multilateral Development Banks harimo na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere. Ni ubwa mbere igiye kubera muri Afurika, ikazabera mu Rwanda.
Iyi nama ihuza abayobozi muri Guverinoma, abashoramari, abikorera, abashakashatsi n'imiryango itari iya Leta, izabera i Kigali ku wa 25 na 27 Ukwakira 2019. Izitabirwa n'abantu 800.
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Amb. Soline Nyirahabimana yavuze ko u Rwanda ruzigiramo ibizatuma ruguma ku isonga mu guteza imbere uburinganire.
Ati "Ni iby'agaciro kuba u Rwanda rwaratoranyijwe kwakira iyi nama, twizeye ko uzaba umwanya wo gusangira ibitekerezo n'ubunararibonye, kugira ngo twihutishe uburinganire."
Vanessa Moungar, ushinzwe ishami ry’uburinganire, abagore n'imiryango itari iya Leta muri Banki Nyafurika y'iterambere, yavuze ko batoranyije u Rwanda muri Afurika kubera ubushake bwarwo mu guteza imbere uburinganire no kongerera umugore ubushobozi.
Ati "Twishimiye kuzana Isi muri Afurika tuganira ku kibazo cy’uburinganire. Twahisemo u Rwanda kubera ko ari intangarugero, uburyo rwongerera abagore ubushobozi biri ku rwego rwo hejuru muri Afurika."
Yongeyeho ko bazashyiraho ingamba zitandukanye zo korohereza abagore gukora ishoramari hagamijwe kuziba icyuho cya miliyari $ 42 kiri hagati y'abagabo n'abagore mu ishoramari.
Iyi nama izaganira ku ngingo eshatu zirimo guteza imbere ishoramari rihanga udushya, uburyo umugore yoroherezwa, uruhare rw'umugore n'ijwi rye hagamijwe ko uburinganire bwimakazwa.
Ni inama ya kane y’Isi yiga ku iterambere ry’uburinganire iheruka yabereye i Washington muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.







Ibitekerezo 0