00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira inama ruzaratiramo amahanga umwihariko warwo mu by’amagereza

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 12 May 2017 saa 03:59
Yasuwe :

U Rwanda rugiye kwakira inama itegurwa n’Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza (African Correctional Services Association, ACSA), izunguranirwamo ibitekerezo ku buryo bwiza bwakoreshwa mu kuyobora no gucunga amagereza ndetse ukazaba n’umwanya wo kuratira amahanga ibikorwa by’umwihariko u Rwanda rwakoze mu guteza imbere uru rwego.

Iyi nama igiye kuba ku nshuro ya kane, iterana buri myaka ibiri. Iy’uyu mwaka izitabirwa n’abantu babarirwa hagati ya 200 na 500 baturutse mu Rwanda no mu mahanga.

Iyi nama izaba kuva tariki 15-19 Gicurasi 2017, ikazaba ihuriyemo abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kugorora, abagize imiryango itagengwa na leta na Sosiyete Sivile, abashakashatsi, amashuri makuru na za kaminuza n’abandi bantu bagira uruhare mu kugorora.

Muri iyi nama, hazaganirwa ku ngingo zinyuranye zirimo uruhare rw’itangazamakuru mu gutangaza ibikorwa byo kugorora n’iterambere ry’amagereza muri Afurika.

U Rwanda ruzamurika umwihariko warwo mu guteza imbere amagereza

Komiseri mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), CGP George Rwigamba, yabwiye itangazamakuru ko abitabiriye iyi nama bazagira umwanya wo gusura amagereza atandukanye yo mu Rwanda kugira ngo barebe intambwe rwateye mu kugorora abahamijwe ibyaha. Uyu ngo uzaba umwanya wo kugaragaza umwihariko rufite nko gukoresha ingufu za Biogaz, gahunda y’imirimo Nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG) n’ibindi byihariwe n’igihugu.

Ati “Uretse ibiganiro bizatangirwa muri iyi nama ya ACSA, biteganyijwe ko hazasurwa amwe mu magereza yo mu Rwanda kugira ngo abayijemo bamenye intambwe rumaze kugeraho mu kugorora abahamijwe ibyaha n’inkiko.”

Yakomeje agira ati “Mu Rwanda dufite umwihariko wacu dushobora gusangiza abandi nk’ibikorwa andi magereza haba muri Afurika cyangwa ku Isi batari bakora ndetse bakunze kuza kwigira hano birimo imikoreshereze ya Biogaz. Biogaz ni umwihariko w’u Rwanda nta handi bayikoresha kandi tubona ko igabanya ibicanwa bikoreshwa ku magereza bikarengera ibidukikije kandi bikongera isuku.”

Nibura ikoreshwa rya Biogaz mu magereza agabanya ibicwanwa byakoreshwaga ho kimwe cya kabiri.

CGP Rwigamba kandi yavuze ko uretse ibyo bazamurikira abanyamahanga igihugu cyagezeho mu rwego rw’amagereza, bazanasangira ubumenyi n’ubunararibonye hagati yabo mu rwego rwo guteza imbere imicungire y’amagereza.

Yavuze ko hari ibihugu bimaze gutera imbere muri urwo rwego ku buryo usanga bifite amagereza meza agezweho nk’ibirwa bya Maurice n’ahandi u Rwanda rushobora kurebera rukabyigana. Yavuze ko mu rwego rwo guteza imbere amagereza mu Rwanda, hari ayatunganyijwe ajyana n’igihe nk’iya Nyanza yakira n’abanyamahanga, iya Mageragere ikiri kubakwa[yatujwemo abagabo basaga 3000], iya Rubavu, iya Huye na Rwamagana, ariko gahunda n’iyo kuzitunganya zose.

Yashimangiye kandi ko n’ubuzima bw’abazicumbikiwemo bagera ku bihumbi 50 bumeze neza kuko bagenerwa ibyo bemererwa n’amategeko byose.

Inama nk’iyi iheruka, yabereye I Maputo muri Mozambique, iy’uyu mwaka yari kubera muri Malawi ariko bitewe n’uko iki gihugu cyagaragaje ko kititeguye kuyakira, byatumye ihabwa u Rwanda.

Ihuriro Nyafurika rishinzwe iby’amagereza (African Correctional Services Association) ryashinzwe mu 2008, rigamije guteza imbere uburyo bwo kugorora ku mugabane wa Afurika. Rihuriwemo n’ibihugu byose bigize uyu mugabane uko ari 54. Ubuyobozi bwawo bufitwe na Uganda naho ku mwanya w’ubuyobozi bukuru bwungirije, buri karere gahagarariwe n’igihugu kimwe.

CGP Geaorge Rwigamba avuga ko iyi nama izaba umwanya mwiza wo kumurikira amahanga ibyo u Rwanda rwakoze mu guteza imbere gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages