Iyi nama izaba kuwa 26-30 Ukwakira 2015 izaganira ku ntambwe imaze guterwa mu bijyanye no kwinjiza mu igenamigambi ry’ibihugu no gushyira mu bikorwa gahunda zo kurengera ibidukikije no kurwanya ubukene hagamijwe kuzamura abatishoboye.
Avuga kuri iyi nama n’icyo u Rwanda ruzasangiza ibindi bihugu, Dr. Mukankomeje Rose umuyobozi Mukuru wa REMA yagize ati: “Aya ni amahirwe u Rwanda rubonye yo kugeza ku bindi bihugu amasomo twavanye mu gushyira ku isonga gahunda na politike zo kuzamura abatishoboye no kubungabunga ibidukikije mu igenamigambi ry’Igihugu cyacu”.
Yongeyeho ati ”Uyu kandi ni umwanya tubonye kugira ngo tugeze ku bandi ibyo u Rwanda rwagezeho mu gushyiraho Ikigega cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije no Guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (FONERWA), dore ko iki kigega kimaze kugeza inzego zitandukanye kuri byinshi”.
Hateganyijwe kandi ko abazitabira iyi nama bazagira umwanya wo guhugurwa ku bijyanye no guteganya mu ngengo y’imari n’igenamigambi ry’ibihugu byabo ibikorwa byo gucunga neza umutungo kamere hitabwa ku bakene.
Ku munsi wa nyuma w’iyi nama, abazayitabira bazasura Umudugudu w’Ikitegererezo wa Muyebe, uherereye mu Karere ka Muhanga; mu rwego rwo kwiga uburyo bwo kubungabunga ibidukikije no gukoresha neza umutungo kamere bwagaragarijwe mu midugudu y’ikitegererezo yubatswe na Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu nzego zitandukanye zirimo na REMA.
Umushinga PEI utera inkunga gahunda zo kubungabunga ibidukikije harwanywa ubukene mu bihugu birindwi by’Afurika, ari byo: BurkinaFaso, Malawi, Mali, Mauritania, Mozambique, Tanzania n’u Rwanda aho watangiye muri 2005.



















TANGA IGITEKEREZO