Iyi nama yo ku rwego rwo hejuru iteganyijwe kuwa 22 na 23 Gashyantare 2017, iziga ku bijyanye n’iby’indege nko kuyitunganya, kuyikanika, ibikorwa by’ubucuruzi n’umutekano.
Umuvugizi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’indege za Gisivili, Tony Barigye, ejo kuwa Mbere yabwiye itangazamakuru ko biteguye kwakira neza iriya nama ifite agaciro gakomeye ku iterambere ry’iby’indege muri Afurika.
Yagize ati “Iriya nama ni urubuga ku bwikorezi bw’indege mu Rwanda rwo kwerekana ibikorwa twagezeho mu myaka ishize n’icyerekezo dufite.”
Ni ku nshuro ya kabiri habaye inama nk’iyi yiga ku bwikorezi bw’indege muri Afurika, iya mbere yabereye i Dubai mu 2015. Izitabirwa n’abahanga mu by’indege 2700 bazungurana ibitekerezo ku mahirwe n’imbogamizi biri mu bwikorezi bw’indege muri Afurika.
Ibipimo by’ihuriro mpuzamahanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere, IATA, bigaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 bya Afurika bifite isoko ry’ubwikorezi bw’indege rigomba kuzamukaho hagati ya 7% na 8% buri mwaka mu myaka 20 iri imbere, rikikuba kabiri buri myaka 10.
Mu myaka 10 ishize u Rwanda rwaguye cyane ibijyanye n’ubwikorezi bw’indege ndetse na Guverinoma igaragaza ubushake bwo guteza imbere uru rwego, aho miliyoni 19 z’amadolari zashowe mu kwagura ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, izindi 818 zikaba zizashorwa mu bikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera.























TANGA IGITEKEREZO