00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo guhemba abagore b’indashyikirwa muri siyansi

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 24 Ugushyingo 2021 saa 03:19
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo guhemba abagore 20 baturuka mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara babaye indashyikirwa mu bijanye na siyansi ndetse bari gukora ubushakashatsi buzakemura ibibazo bitandukanye.

Ibi bihembo bizwi nka ‘L’Oréal-UNESCO For Women in Science Sub-Saharan Africa Young Talents Awards’ bitangwa buri mwaka aho bihabwa abagore babaye indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bya siyansi birimo ubuvuzi, ubugenge, ibinyabuzima, imibare n’ibindi.

Ibi bihembo bitangwa n’Ikigo cyo mu Bufaransa gikora ‘makeup’, amavuta n’imibavu cya L’Oréal Group binyuze mu kigo cyacyo gishinzwe guteza imbere Imibereho myiza hibandwa ku bagore, Foundation L’Oréal.

Muri uyu muhango hazahembwa abakobwa n’abagore 15 bari gukurikirana amasomo yabo y’icyiciro gihanitse cya kaminuza (doctoral students) ndetse na batanu bari gukurikirana ay’ikirenga (post-doctoral). Aba 10 bazagenerwa igihembo cya 10000 €, mu gihe batanu bazahabwa 15000€.

Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1998, bibaka bigiye gutangwa ku nshuro ya 12.

Kugira ngo umuntu ajye mu bahatanira ibi bihembo arabisaba, ubundi hakabaho itsinda ry’inzobere ritoranya abujuje ibisabwa ari nabo bahembwa.

Mu bigenderwaho hatoranywa abahembwa harimo kuba bafite imishinga ishobora gufasha Umugabane wa Afurika kuva mu bibazo urimo. Muri iyi mishinga harimo ijyanye n’imicungire y’amazi, gupima kanseri n’indwara z’uruhererekane mu miryango, kurwanya malaria n’ibindi.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa by’iki kigo akaba na Visi Perezida wa Foundation L’Oréal, Alexandra Palt, yasobanuye iby’uyu muhango uzabera i Kigali ku wa 25 Ugushyingo 2021.

Alexandra Palt yavuze ko bashyizeho ibi bihembo kugira ngo barusheho gutera imbaraga abagore bari muri siyansi no guhemba ababaye indashyikirwa.

Ati “Ibi bihembo bimaze imyaka 23 bitangwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO). Ni gahunda y’ingenzi kuko ifite intego yo kugaragaza abagore b’indashyikirwa muri siyansi.”

“Abagore bakora mu bijyanye na siyansi ntibakunze kugaragara, bashyizwe ahantu batagaragara. Twarabibonye muri COVID-19, hejuru y’umusanzu abagore bari muri siyansi batanze bakomeje kutagaragara.”

Yakomeje avuga ko ibi bihembo bigamije kurushaho gutera imbaraga abagore bakora muri siyansi.

Ati “Twabonye ko ari ingenzi mu myaka 25 ishize ko abagore bari muri siyansi badakunze kugarukwaho [...] twari tubizi ko bahari ariko tukibaza tuti kuki batagaragara, twaravuze tuti reka tubashyiriraho uburyo bwo guhembwa kugira ngo aba bagore bagaragare ndetse dutere n’abandi umurava wo kujya mu bijyanye na siyansi.”

Alexandra Palt yavuze ko bahisemo ko u Rwanda rwakira uyu muhango kubera uko rwimakaje uburinganire rukanateza imbere umwana w’umukobwa.

Ati “Twahisemo u Rwanda kubera intambwe ikomeye rwateye mu bijyanye n’uburinganire, ibyakozwe mu myaka 10 birigaragaza. Ikindi ni uko u Rwanda ruzwi mu bijyanye no gutegura ndetse no kwakira inama neza.”

Yakomeje avuga ko indi mpamvu u Rwanda rwatoranyijwe ari ijyanye n’uburyo rwitwaye neza mu kurwanya COVID-19 ndetse no mu kubahiriza amabwiriza agenga ibikorwa bihuriza hamwe abantu benshi.

Abagore n’abakobwa bazahabwa ibi bihembo bamaze iminsi mu Rwanda, aho bari guhabwa amasomo mu bintu bitandukanye birimo n’ubuyobozi. Umuhango wo gutangaza amazina yabo no kubahemba ku mugaragaro uzabera muri Kigali Convention Centre.

U Rwanda rugiye kwakira umuhango wo guhemba abagore b’indashyikirwa muri Siyansi bo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .