Mu kiganiro n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle, yavuze ko bahisemo iyo nsanganyamatsiko mu rwego rwo kuzirikana ibyazanye amahoro mu gihugu.
Ati “Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro tuzabihuza n’ibyazanye amahoro muri iki gihugu cyacu muri uru rugendo rw’imyaka 25 tumaze. Hari Abanyarwanda bakoze ibikorwa bidasanzwe nyuma y’umwijima igihugu cyabayemo, babona urumuri bibafasha kuva mu mwijima binafasha bagenzi babo b’Abanyarwanda kuva mu mwijima.”
Yavuze ko mu bakoze ibikorwa bidasanzwe bifatwa nko kubona urumuri kandi ukarutwara neza, barimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatusti bari bafite akababaro n’ibikomere bidasanzwe bataheranywe n’agahinda.
Ati “Hari abarokotse Jenoside bari bafite akababaro n’ibikomere bidasanzwe bataheranywe n’agahinda bashoboye kwihangana bikomeye bashobora kubona urumuri nyuma y’umwijima biyemeza gufata urwo rumuri bararutwara bongera gusigasira icyafasha kugera ku gihugu cyunze ubumwe, cyuje amahoro.”
Muri bo kandi ngo harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahisemo inzira yo kuba Abanyarwanda bazima baharanira amahoro.
Ati “Muri abo harimo nk’abarinzi b’igihango, harimo n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babohotse babona ukuri biyemeza guhinduka bakongera kuba abanyarwanda bazima baharanira kubana n’abandi amahoro bakora ibikorwa bidasanzwe bahereye ku kuvugisha ukuri, bahereye ku gusaba imbabazi ariko no gukora ibikorwa bifasha ku kugarura amahoro mu Banyarwanda.
Ndayisaba avuga ko ibyo bikorwa bizagaragazwa mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro uzizihirizwa mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 27 Nzeri 2019, hagamijwe ko abantu bakomeza kubyigiraho.
By’umwihariko urubyiruko rwo mu turere twose tw’Igihugu, ruzaba ruhagarariwe kuri uwo munsi aho ruzahura n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, mu ikiganiro kigaragaraza uko Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bashoboye gutwara urumuri rukabafasha gutambuka mu bihe bikomeye n’ibihe by’ibikomere u Rwanda rwanyuzemo.



















TANGA IGITEKEREZO