Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zahoze ku rugerero iratangaza ko hasabwa imbaraga zidasanzwe mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe no mu rubyiruko rutabonye Jenoside rwiganjemo abari hanze y’igihugu.
Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 yarangira, bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiye babyarirayo abana ariko bagiye bacengezwamo ingengabitekerezo ya Jenoside ku buryo budasanzwe.
Mu kiganiro aherutse kurigana n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, RBA, Perezida wa komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zahoze ku rugerero, Jean Sayinzoga yatanze urugero rw’iyi ngengabitekerezo ku mwana w’Umunyarwanda uri hagati y’imyaka 15 na 17uba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ati “ Ikibi ni ingengabitekerezo, twibuka kwibohora ku nshuro ya 20 umwana w’Umunyarwanda uri hagati y’imyaka 15 na 17 wavukiye muri congo yavuze ko mu Rwanda bamubwira ko hameze nabi.”
Yakomeje avuga ko uyu mwana yabajijwe icyamushimisha ageze ku butaka bw’iwabo, nawe agasubiza ko icyamunezeza kurusha ibindi ari uko yagenda agakandagira ku mva y’Abatutsi.
Umunyamakuru yabajije uyu mwana niba azi Umututsi avuga ko atamuzi.
Sayinzoga yahereye kuri uru rugero avuga ko Ingengabitekerezo ibibwa mu mpunzi zafashwe bugwate na FDLR, irwanya leta y’u Rwanda iruta intambara y’amasasu.
Sgt Ntibiramira Emmanuel wahoze muri FDLR ahamya ko iyi ngengabitekerezo bayibacengezwamo ijoro n’umunsi bababwira ko mu Rwanda ari habi ko uhagiye yicwa n’utishwe agahangayika cyane.
Yagize ati “ Igituma badataha bagendera ku makuru y’ibihuha baguma kutubeshya ngo abataha barabica, ngo iyo utashye, mu ngando ukubitwa inkoni zihwanyi n’ipeti ryawe.”
Sgt Ntibiramira yasabye ababa muri FDLR n’abo yagize ingwate kwima amatwi ababashuka.
Ati “Bagenzi bacu bime amatwi abaguma kubabeshya ngo nibagera mu Rwanda barapfa. Nanjye naje mfite ubwoba ariko namaze kubibona, abo baguma bababeshya bazi ibibi bakoze, bagira ngo dukomeze tubabere abarinzi… mubirinde.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) aherutse gutangaza ko bagiye gukora uko bashoboye bahangana n’abashaka kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda bakoresheje ikoranabuhanga n’ubundi buryo bushoboka.
Ati” Icyo twakora ni ugukora ku buryo buri muntu abona amakuru ku bubi bwa Jenoside aruta ayipfobya.”
Mucyo avuga ko hashize iminsi hari abapfobya Jenoside babinyujije ku mbuga nkoranyambaga n’izindi mbuga za internet, mu mashusho atangaza ibinyoma harimo na filimi ya BBC, The Rwanda Untold Story yakozwe na Jane Corbin.



















TANGA IGITEKEREZO