Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kuba yagabanyije izi mpfu ku kigero cya 25% bitarenze umwaka wa 2025. Havugwa impfu z’imburagihe igihe umuntu apfuye atarageza imyaka igenwa n’icyizere cyo kubaho, aho mu Rwanda ubu igeze kuri 63.
Ibi Dr Ngamije yabitangaje ku wa 26 Ukwakira 2020, ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku buzima (World Health Summit) yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera icyorezo cya Coronavirus.
Muri iyi nama Minisitiri w’Ubuzima yagaragarije abayitabiriye gahunda u Rwanda rufite mu guhangana n’impfu ziterwa n’izi ndwara, yavuze ko kandi hakenewe kongera uburyo bwo gupima izi ndwara hakiri kare.
Ati “Ikigero cyo gupima kiracyari hasi nko ku ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero, uregero nka Asthma biri kuri 7.5%, diabètebiri kuri 4%, mu by’ukuri biri hasi. Dukeneye kongera ibipimo no gutahura izi ndwara zitandura hakiri kare kugira ngo dugire icyo dukora ku gihe.”
Yakomeje agira ati “Mu guhangana n’iki kibazo twarangije gukora inyigo ku ndwara zitandura, twakoze n’uburyo izashyirwa mu bikorwa n’amafaranga bizadusaba, ubu turi gushaka ubushobozi burimo n’ubuzava imbere mu gihugu.”
“Iyi ni yo gahunda n’ikiguzi cyayo, miliyoni 638$ mu gihe cy’imyaka itanu harimo ibijyanye no kongera ubumenyi bw’abantu kuri izi ndwara, kuzipima hakiri kare, gushora mu bikoresho by’ibanze kugira ngo tunoze ibijyanye no gupima dukeneye kandi gushyiraho ingamba zihamye mu guhangana n’indwara zitandura.”
Minisitiri Ngamije yavuze ko u Rwanda rushora amafaranga make mu buvuzi n’ubwirinzi bw’indwara zitandura ugereranyije n’ubw’izindi, avuga ko bikwiye guhinduka kugira ngo rubashe guhashya izi ndwara nk’uko rwahashyije impfu z’abana bavuka n’iz’abagore babyara.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko impfu ziterwa n’indwara zitandura zihariye 59% by’impfu zose, igaragaza kandi ko umubare w’abahuye n’ubumuga bufite aho buhuriye n’indwara zitandura wazamutse uva kuri 16% mu 1990 ugera kuri 35% mu 2016.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita k’Ubuzima, OMS, rivuga ko abagera kuiri miliyoni 41 buri mwaka bapfa bazize indwara zitandura, bangana na 71% by’abapfa ku Isi yose, ni mu gihe kandi buri mwaka abantu miliyoni 15 bari hagati y’imyaka 30 na 69 bapfa bazize izi ndwara.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!