00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rukomeje kugaragaza amakenga ku mishinga ikeneye gukoresha ’Drone’

Yanditswe na

Tombola Felicie

Kuya 2 October 2015 saa 07:41
Yasuwe :

U Rwanda rwagaragaje ko hari impungenge zo gukoresha Drone (indege ziguruka zidafite abapilote) kuko ngo nubwo imiryango mpuzamahanga irimo kugaragaza ko zikenewe mu nzego zose z’ubuzima ngo bikenewe kwiganwa ubushishozi kuko zishobora no kuba zakoreshwa mu zindi nyungu zahungabanya umutekano.

Kuri uyu wa kane, mu muhango wo gusoza inama mpuzamahanga y’impuguke ku mirire n’ubuhinzi bw’ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri ya A, Umuryango IPC (International Potato Center ) wamuritse Drone wifuza ko yakoreshwa mu buhinzi kugira ngo u Rwanda ruce ukubiri n’imirimo imwe nimwe ikorwa mu buryo bwa gakondo ariko u Rwanda rwo rusanga ngo bikiri ibyo kwitonderwa.

Ushinzwe gutanga amakuru mu muryango IPC ishami ry’u Rwanda Aime Emmanuel Ndayisenga yatangaje ko abashakashatsi b’uyu muryango ku rwego rw’Isi basanze ko gukoresha Drone mu buhinzi bifite akamaro kanini.

Ndayisenga Aimee ati” Aho uyu muryango IPC ukorera mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara , ubushakashatsi bwagaragaje ko watanze umusaruro nko muri Kenya mu kugenzura indwara mu bihingwa igihe biteye ku buso bunini zikarwanywa zitarakwira hanini. Ikindi ni uko ubuso buteweho ibihingwa buba buzwi atari ukugereranya ngo ibigori bihinze ku buso buri hagati ya hegitari izi n’izi.”

Yakomeje avuga ko umushinga akorera wazanye ‘Drone’ imwe mu Rwanda kugira ngo igeragezwe ,maze Leta nibishima itangire gukoreshwa.

Ku ruhande rwa Leta Umuyobozi ushinzwe ishami ry’Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi RAB, Dr Patrick Karangwa yavuze ko nubwo imiryango mpuzamahanga irimo kubakomangira ibasa gukoresha ubwo buryo bwa “Drone” ngo bagikomeje kubyitondera kugira ngo babanze barebe niba koko bikenewe cyangwa hari icyo bije gucyemura mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.

Yagize ati “Drone ikwereka niba nko mu myaka hadutse indwara, ikabikwereka hakiri kare bityo ukaba wafata imyanzuro vuba. Hari abafatanyabikorwa bifuza ko twatangira kuzikoresha, gusa twabanje kubyitondera, kubera ibyerekeye umutekano w’igihugu kuko drone ni ikintu gishobora no gukoreshwa no mu zindi nyungu.”

Akomeza agira ati “Niyo mpamvu twabohereje gukorana na Minisiteri y’ingabo, n’ikigo gishinzwe indege za gisivile na Police, abo turafatanya muri icyo gikorwa, n’inzego zishinzwe umutekano w’igihugu kugira ngo nibikorwa bibe bikozwe mu buryo budashobora guhungabanya umutekano w’igihugu, ahubwo bibe mu nyungu zo guteza imbere ubuhinzi gusa. Ni mu rwego rwo kwirinda ko hagira ubyuririraho akazikoresha mu bindi.”

Itsinda ryaturutse mu gihugu cya Kenya rigaragaza ko Drone zatangiye gukoreshwa mu bihugu byo muri Amerika y’amajyepfo akaba ariho iryo koranabuhanga rikomoka ariko kuri ubu no munsi y’ubutayu bwa Sahara zikaba zikoreshwa nko muri Kenya na Tanzania

Drone ni akadege gato kadakenera umupilote kuko kagenzurwa n’umuntu uba afite mudasobwa imbere ye akakerekeza aho ashaka. Iba ifite kamera igenda ifata amakuru y’ibibera mu murima, ikareba indwara zadutse, niba humagaye, ikareba ubuso buhinzweho igihingwa n’ibindi byose ugakoresha ashaka.

Iyo Drone yamuritswe ni kimwe n’izikoreshwa muri Kenya ikaba ifite ubushobozi bwo gutumbagira kugera kuri metero 200.

Ngo ubu buryo buramutse bwemewe gukoreshwa mu Rwanda bwafasha kubarura ubutaka buhinzwe igihingwa rukana kuko usanga abantu bagereranya cyangwa bagakoresha metero cyangwa ibihingwa byafatwa n’indwara bakazajya kubimenya byararwaye byarashize.

Hari undi mushinga uherutse kuvugwa ko wakoresha izo ndege za Drone, ugamije gukwirakwiza imiti n’ibicuruzwa mu bindi bice by’icyaro bigoranye kugerwamo n’imodoko cyangwa n’abanyamaguru, ariko nawo ntabwo wigeze wemerwa. Soma inkuru yawo hano.

Drone zizakoreshwa mu buhinzi muri rusange niziramuka zemejwe
Ushinzwe ubushakashatsi muri RAB, DR Karangwa Patrick

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages