Izi mpunzi ziganjemo izo muri Kivu y’Amajyaruguru, zatangiye guhungira mu Rwanda ku bwinshi guhera mu ntangiriro za 2022 ubwo imirwano yuburaga hagati y’umutwe wa M23 n’igisirikare cya Congo, FARDC.
Imibare ya Minisiteri ishinzwe Ubutabazi igaragaza ko kugeza muri Mutarama 2024, u Rwanda rumaze kwakira impunzi z’abanye-Congo 13,797.
Bagiye boherezwa mu nkambi zitandukanye hirya no hino mu gihugu, zirimo iy’agateganyo ya Nkamira icumbikiye 5,526, iya Mahama irimo impunzi 6,074. Iya Kiziba hoherejwe impunzi nshya z’abanye-Congo 1,123, Kigeme ni 66, Mugombwa hari 43 na Nyabiheke hoherejwe impunzi nshya 786.
Izi mpunzi zose zaje zisanga izindi z’abanye-Congo zisaga ibihumbi 80 zimaze imyaka irenga 20 ku butaka bw’u Rwanda.
Izi mpunzi zahungiye mu Rwanda mu gihe mu gihugu cyabo batotezwa ahanini bazira ko bavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, aho na Loni yagiye yihanangiriza Leta ya Congo igaragaza ko ibyo Abatutsi bakorerwa muri icyo gihugu biganisha kuri Jenoside.
Muri Gicurasi 2023 u Rwanda na Congo byahuriye i Genève mu Busuwisi, hagamijwe kuganira ku gucyura izi mpunzi zimaze igihe mu Rwanda, mu gihe Congo yari ikomeje kumvikana ihakana ko ari abaturage bayo.
Icyo gihe Congo yiyemeje gushyiraho ingamba zigomba gutuma abo baturage basubira mu gihugu cyabo, icyakora bisa nk’ibitarashyizwe mu bikorwa kuko Abatutsi bakomeje kwibasirwa muri icyo gihugu.
Uko kugirirwa nabi kuri no mu bituma umutwe wa M23 uvuga ko utazahagarika imirwano mu gihe Leta ya Congo itarafata abavuga Ikinyarwanda baba mu Burasirazuba bw’igihugu nk’abandi benegihugu.






Ibitekerezo 0