Mu kiganiro yagiranye n’ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru RBA, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko amakuru u Burundi butanga atabuza Leta y’u Rwanda gukomeza kugira impungenge.
Yagize ati “Turizera ko leta n’ubuyobozi bw’u Burundi budashobora kwemera ko umwanzi w’u Rwanda yagenda akicara mu Burundi, ariko ibihabera n’akavuyo kari yo ni ahantu n’umwanzi ashobora kwihishamo.’’
Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda ikomeje kuvugana na Leta y’u Burundi kandi impungenge zatanzwe zumvikanye ndetse hari ikizakorwa ngo umwanzi adahabwa icyuho.
Ati “Leta y’u Burundi yatumenyesheje ko yakora ibishoboka byose ntihagire umwanzi baha icyuho.”
Kuwa gatatu tariki 6 Gicurasi 2015, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Burundi yashyize ahagaragara itangazo rigaragaza ko u Burundi bushyigikiye Politiki y’imibanire myiza, aho nta muntu n’umwe wakoze ibyaha ku butaka bw’u Rwanda uzigera yemerwa cyangwa ngo ababarirwe ku butaka bw’u Burundi.
Ryagiraga riti “Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga irashaka kumara impungenge Guverinoma y’u Rwanda, ko nta muntu n’umwe wo muri FDLR ubarizwa ku butaka bw’u Burundi. Abatavuga rumwe n’ubutegetsi na Sosiyete Sivile bagaragaje ko ku butaka bw’u Burundi hari FDLR n’Interahamwe, bashaka gutera urujijo ku bihugu by’ibivandimwe bisanzwe bifitanye umubano mwiza.”
Kuri uwo munsi kandi ni bwo Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bahuriye mu Burundi baha ubutumwa abayobozi ko ikintu cyose cyijyanye n’amahane, kurwana no guhohoterwa bidashobora kwemerwa muri EAC.
Biteganyijwe ko kuwa 13 Gicurasi 2015 Abakuru b’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bazahurira muri Tanzaniya biga ku kibazo cy’u Burundi.
Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kubera imyigaragambyo yamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza, nubwo yamaze gutanga kandidatire ye.
Cyprien Niyomwungeri



















TANGA IGITEKEREZO