Dr Mukabaramba yasabye ibi ubwo abagize ihuriro Unity Club ry’abari muri guverinoma n’abayihozemo bashyikirizaga incike eshanu inzu mu Murenge wa Cyinzuzi, mu Karere ka Rulindo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2015.
Yavuze ko ibarura ryagaragaje ko mu Rwanda hari incike 1562 kandi ngo zose zikaba zikeneye ubufasha bw’Abanyarwanda n’abandi bashobora kubafata mu mugongo.
Muri uwo mubare mbumbe, incike 867 zifite ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi, zikaba zarashyizwe muri gahunda ya Leta izifasha kubona amafaranga ibihumbi 30 buri kwezi yo kwibeshaho, naho incike 323 zo zifite ibibazo by’umwihariko bishingiye ku gusaza ndetse n’indwara.
Dr Mukabaramba yavuze ko iki cyiciro cy’abafite ibibazo byihariye cyatumye Leta y’u Rwanda ifata icyemezo cyo kujya ibatuza hamwe.
Yagize ati: “U Rwanda ntirushobora kurebera gusa mu gihe hari Abanyarwanda bari gupfira mu ngaruka batewe n’amateka mabi yarwo. Turasaba abaturage n’abayobozi kwita kuri izo ncike kuko zikeneye ababaganiriza, ababajyana kwa muganga n’abo batuma nk’uko bari kuba babikorerwa n’abana babo batagifite ubu.”
Abakecuru babiri baturuka mu Karere ka Gasabo na batatu baturuka mu karere ka Rulindo nibo bahawe inzu imwe bazajya babanamo bose.
Iyi nzu ifite ibyumba byo kuraramo bitandukanye ariko bose bakazajya bahurira mu ruganiriro.
Mu ijwi ryuje agahinda, umwe muri bo witwa Kabega vérène yashimiye ababubakiye iyo nzu maze agira ati, “Nubwo mpagaze hano, ubu narashenguwe cyane, nabuze abana banjye batandatu n’umugabo. Sinabona amagambo nkoresha mu kubashimira, gusa ntitwatekerezaga ko twazaba mu nzu nk’iyi.”
Iyi nzu imwe irimo enye zikomatanyije yubatswe ku bufatanye na Unity Club, Ihuriro ry’Abanyarwanda baba i Arusha na Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Mu muhango wo gutanga no gutaha iyo nzu hagenderwaga ku nsanganyamatsiko igira iti,“Ihorere babyeyi, tuzabarera nk’uko mwatureze.”



















TANGA IGITEKEREZO