00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruracyahanganye no gukura amashanyarazi muri Kenya na Ethiopa

Yanditswe na

Jean Baptiste Nshimiyimana

Kuya 17 February 2016 saa 09:51
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu, REG, bwavuze ko muri gahunda yo kugura amashanyarazi mu bihugu bya Kenya na Ethiopia hakiri inzitizi zo kuba hagomba kubanza kubakwa ibikorwa remezo birimo ibigo bito byakira amashanyarazi mu bihugu azanyuzwamo.

Umuriro w’amashanyarazi ni kimwe mu bishobora kwifashishwa harebwa iterambere ry’igihugu, ndetse agira uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu, akanagaragaza impinduka zihuse mu mibereho y’abaturage.

Mu gihe Leta ishaka kugera ku mashanyarazi angana na MW 563 mu mwaka wa 2018, yatangije gahunda yo kugura amashanyarazi mu bihugu bya Kenya na Ethiopia.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu, REG, Jean Bosco Mugiraneza yavuze ko izo gahunda zigihari ariko bakizitirwa no kubanza kubaka ibigo bito (Substations) byakira amashanyarazi mu bihugu azanyuzwamo kugera ageze mu Rwanda.

Aganira na IGIHE yagize ati “Icyo turimo ni ugutunganya inzira, kubaka imiyoboro y’amashanyarazi n’ibigo bito byakira amashanyarazi (substations), kandi ku bufatanye bw’ibihugu bitatu.”

Mugiraneza yongeyeho ko hari icyizere ko MW 30 zizagurwa muri Kenya zitagomba gutinda kugera mu Rwanda, gusa akavuga ko bishobora gucyerezwa n’ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo.

At “Hari igihe mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa bigenda bitinda, ariko ubundi nta gishobora kubisubiza inyuma”.

U Rwanda kandi ruteganya kugura MW 400 z’umuriro w’amashanyarazi mu gihugu cya Ethiopia, Mugiraneza akavuga hubatswe imiyoboro y’amashanyarazi ahuza ibihugu bya Kenya na Ethiopia, ndetse n’inyigo y’umushinga wo guhuza u Rwanda na Kenya ikaba yararangiye.

Ati “Nabo baracyakomeza kubaka imiyoboro y’amashanyarazi hagati ya Ethiopia na Kenya, kandi no hagati ya Kenya n’u Rwanda bigiye gutangira vuba kuko inyigo yararangiye.”

Mugiraneza yavuze ko biteganyijwe ko ayo mashanyarazi azava muri Ethiopia azatangira gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2018, ariko agahamya ko kuri ubu amashanyarazi akenewe mu gihugu ahari ku kigero gihagije, ndetse ngo arenze ayo abakiriya bakeneye.

Kuri ubu ngo bashyize imbaraga mu mishinga itandukanye igomba gutanga megawatt nyinshi, kandi ngo kuba inyigo zayo zararangiye n’abenshi bafite amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa, byose bishobora kwihuta.

Magingo aya, u Rwanda rufite amashanyarazi agera kuri MW 186, mu gihe umuhigo wa Leta ugaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 hazaba hari MW 563, zigacanira ingo z’Abanyarwanda zigera kuri 70%.

Umuyobozi wa REG, Jean Bosco Mugiraneza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages