Ikibuga mpuzamahanga gishya cy’indege cya Bugesera cyitezweho kongera serivisi nziza zihabwa abagenda mu Rwanda n’indege.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abashinwa (Xinhua) bibitangaza, Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko igihe iki kibuga kizuzurira kizajya cyakira kikanaha serivisi abagenzi 450 ku isaha, nibura ku mwaka bakazagera kuri miliyoni eshatu.
Imirimo yo kubaka igice cya mbere cy’ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera izakorerwa ku buso bungana na Kilometero kare 25.6, ikindi gice kikazubakwa hakurikijwe ubwinshi bw’imizigo n’abagenzi bazagikoresha.
Ejo kuwa Kabiri Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Alexis Nzahabwanimana yabwiye abanyamakuru ko Guverinoma irimo kwibanda ku gushaka inkunga ingana na miliyoni 500 z’amadorali y’Amerika yo kubaka iki kibuga.
Yagize ati “Turashaka kwihutisha gahunda yo kubaka ikibuga cy’indege kugirango kizarangirire ku gihe. Urwego rwacu rw’ubwikorezi mu ndege ruratera imbere vuba bitewe n’ishoramari n’ibikorwa by’ubukerarugendo bibera mu gihugu, vuba aha ikibuga mpuzamahanga cya Kigali kizaba cyuzuye urujya n’uruza rw’abantu bo ku isi yose.
Yakomeje agira ati “Dushishikajwe no gufasha amasosiyete akora iby’ubwikorezi bw’indege kugirango nayo agire uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Ingendo zikorerwa ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ziyongereyeho 30% mu mwaka ushize, byitezwe ko zizakomeza kwiyongera mu myaka izaza bitewe nuko Rwandair yitegura kongera izindi ndege ebyiri ikagira umunani zayo bwite.
Kugeza ubu u Rwanda rufite ibibuga by’indege bibiri, ikibuga mpuzamahanga cya Kigali na Kamembe, mu gihe inyigo yo gusana ikibuga cy’indege cya Rubavu yarangiye.
Iterambere ry’ubwikorezi bwo mu kirere bw’u Rwanda butezwa imbere cyane na sosiyete ya Rwandair ifite indege icyenda harimo iz’intizanyo eshatu.
Ikibuga mpuzamahanga cya Bugesera kizazamura intego z’igihugu zo kuba umutima w’ubwikorezi bw’indege mu karere kose.
Rwandair ikorera mu byerekezo 18 mu burengerazuba, uburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika wongeyeho Asia.
Irateganya kwagurira ingendo mu Burayi na Aziya yose mu mwaka wa 2016. Rwandair iherutse gushyirwa ku rutonde rwa sosiyete z’indege zifite ingendo nziza ku isi n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ubwikorezi bwo mu kirere (IATA).
Ikibuga mpuzamahanga cya Kigali kiri ku mwanya wa Karindwi ku isi, kikaba icya mbere mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Mu myaka itanu ishize abagenzi bagikoresheje biyongereyeho 46,8%.



















TANGA IGITEKEREZO