U Rwanda rwo ruvuga ko nta muturage ruzi uragira inka muri Tanzania ariko rugakeka ko hari abajyayo bwihishwa.
Umuyobozi w’Ikigo gishinwze guteza imbere ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yatangaje ko hashobora kuba hari Abanyarwanda borora inka bagamije ubucuruzi, bajya kuragira muri Tanzania bitwikiriye ijoro abandi bakanyura ahantu hatazwi, ibintu bita ‘kubyibushya’.
Ati “Buriya abantu bambuka bajya Tanzania abenshi ni aba bagiye ‘kubyibushya’ inka zabo, nyine aba bacuruza inyama. Abo rero kuko ari bantu baba badafite inzuri zizwi ntabwo tuba tubazi. Aborozi tuzi ni bamwe birukanwe mu kwezi kwa kabiri n’ukwa gatatu, bo bari bafite inzuri.”
Dr. Cyubahiro asobanura ko icyo gihe abari bagiye kuragira muri Tanzania batari bafite amazi n’ubwatsi buhagije kubera izuba ryari ryaribasiye u Rwanda hagatera amapfa.
RAB yatangiye kubafasha gukemura icyo kibazo, aho bacukurirwa ibyuzi bazakoresha mu gihe cy’impeshyi, ndetse bari guhabwa ingemwe z’ubwatsi bw’amatungo zera vuba kandi zikihanganira ibura ry’imvura.
Mu cyumweru gishize kandi, RAB yagiranye ibiganiro n’aborozi bo mu Burasirazuba, isaba abajya kubyibushya amatungo muri Tanzania kubicikaho kuko bikurura ibibazo birimo indwara y’uburenge no kubanira nabi icyo gihugu gituranye n’u Rwanda.
Dr. Cyubahiro anakeka ko Tanzania yaba ifata inka z’Abanyarwanda basanzwe batuye muri Tanzania ikagira ngo zivuye mu Rwanda.
Ati “Nubwo babirukanye ari benshi buriya bashobora kuba hari abasigayeyo, igihe Tanzania ifashe inka zabo igira ngo zivuye ino mu gihugu.”
Leta ya Tanzania yatangaje ko igiye kurushaho gukaza amabwiriza yo gufatira amatungo yinjiye mu gihugu mu buryo butazwi avuye mu bihugu byo mu karere ariko ntiyemeranya n’abavuga ko bishobora gukurura umwuka mubi muri dipolomasi.
Daily News (tz) ivuga ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania yasohoye itangazo rivuga ko gufata izo nka bidakwiye gufatwa nko gushotora igihugu runaka nubwo bigira ingaruka ku baturage b’u Burundi, Uganda na Kenya.
Riragira riti “ Ni ibikorwa bigamije kubahiriza amategeko n’amabwiriza mpuzamahanga, kubifata nk’ubushotoranyi si byo… ntibikwiye kuduteranya n’ikindi gihugu keretse hagize ushaka kubyitwaza akazana amakimbirane.”
Iki gihugu kivuga ko kigendera ku itegeko ryo mu 2003 ryo kurinda amatungo indwara n’irigenga imirire y’amatungo ry’umuryango wa EAC ryo muri 2010.
Ayo mategeko agenga ko amatungo yambuka imipaka y’ibihugu abanje gucungwa cyane n’abavuzi bayo, asanzwe arwaye agashyirwa mu kato.
Kenya yari iherutse kugaragaza impungenge nyuma y’uko inka z’abaturage bayo zifatiriwe zigatezwa cyamunara n’imishwi y’inkoko 6400 igatwikwa. Tanzania ivuga ko izandikira Kenya iyisobanurira icyayiteye kwangiza ayo matungo.
Leta ya Tanzania ivuga ko iherutse gufata izindi nka 1113 mu karere ka Mwanga, 324 muri Kigoma naho 728 zarekuwe hatanzwe amande. Mu gace ka Kagera hari inka 1536 zitazwi ba nyirazo.
Iki gihugu kivuga ko cyatangiye gukaza imicungire y’amatungo kuva mu 2006 kandi ko kuva icyo gihe imishwi itapimwe ivuye hanze yagiye itwikwa.





Ibitekerezo 0