00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurakira inama mpuzamahanga ku ishoramari muri Islam

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 4 September 2013 saa 07:50
Yasuwe :

Kugaragariza abantu ko Islam ifite gahunda mu ishoramari ryayo, kurebera hamwe ibikenewe mu ishoramari muri Islam, kugaragaza amoko y’ishoramari muri Islam, kugaragaza uburyo Afurika ari ahantu heza hashobora gukorerwa ishoramari rya kisilamu, ibyo ni bimwe mu bigomba kuganirwaho mu nama mpuzamahanga iteranira i Kigali.
Umuryango wa Abayisilamu mu Rwanda (AMUR), urakira inama mpuzamahanga imara iminsi itatu, guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nzeri 2013, ihuje impuguke mu bijyanye (…)

Kugaragariza abantu ko Islam ifite gahunda mu ishoramari ryayo, kurebera hamwe ibikenewe mu ishoramari muri Islam, kugaragaza amoko y’ishoramari muri Islam, kugaragaza uburyo Afurika ari ahantu heza hashobora gukorerwa ishoramari rya kisilamu, ibyo ni bimwe mu bigomba kuganirwaho mu nama mpuzamahanga iteranira i Kigali.

Umuryango wa Abayisilamu mu Rwanda (AMUR), urakira inama mpuzamahanga imara iminsi itatu, guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nzeri 2013, ihuje impuguke mu bijyanye n’ishoramari n’amabanki baturutse mu mpande zose z’isi, mu rwego rwo gusangira ubunararibonye ku ishoramari muri Islam, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.

Nk’uko IGIHE twabitangarijwe na Sheikh Mussa Sindayigaya, Imam w’Umujyi wa Kigali akaba ari we unashinzwe imitegurire y’iyo nama, yadutangarije ko ari ubwa mbere Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda wakiriye inama nk’iyo. Agira ati «Iyi nama yatumiwemo abantu bagera ku 120, baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi, bazobereye mu ishoramari n’amabanki muri Islam. Turigira hamwe uko ishoramari ryifashe muri Afurika, by’umwihariko muri Islam.»

Sheikh Sindayigaya akomeza avuga ko kugira ngo u Rwanda rutoranywe ariko uko rwashoboye kugaragaza ko rufite ubushobozi mbere y’ibindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba byahatanaga. Agira ati « Inama iheruka yabereye muri Mali kandi ni igihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba. Byabaye ngombwa ko iyingiyi izabera mu gice u Rwanda ruherereyemo. Buri gihugu cyagaragaje ubushobozi bwacyo bwo kwakira iyi nama, hasigara Tanzaniya, Comoros n’u Rwanda. Amakuru ibyo bihugu bisigaye byasabwaga ni twe twayatanze mbere, bityo dutsindira kwakira iyi nama. Ni ishema ku Rwanda, by’umwihariko ku muryango w’Abayisilamu mu Rwanda.»

Mufti w’u Rwanda w’agateganyo, Sheikh Kayitare Ibrahim, mu kiganiro na IGIHE iyi nama bayitezeho ibintu byinshi, kuko hari amasomo bazunguka cyane cyane ko ishoramari muri Islam mu Rwanda ritaratera imbere, byatumye banki ya kisilamu Al Halali ihomba.

Akomeza avuga ko hari itandukaniro rikomeye cyane hagati y’amabanki asanzwe n’aya kisilamu, agira ati «Muri Islam ntitwemera ko abantu baba ingwate z’amadeni y’inguzanyo bafashe mu mabanki. Twebwe mu mabanki ya kisilamu, kuko umukiliya azana ubwenge, banki na yo ikazana amafaranga, bityo bagasangira inyungu cyangwa se igihombo iyo kiranutse kibayeho.»

Sheikh Kayitare avuga ko ari amahirwe menshi kwakira inama mpuzamahanga ku ishoramari rishingiye kuri Islam, kuko basangira ubunararibonye n’aho ryateye imbere cyane cyane mu bihugu by’Abarabu, ndetse n’Abongereza, Ababiligi n’Abafaransa bakaba baratangiye kurishyira mu mabanki yabo.

Guhera kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 kugeza tariki ya 6 Nzeri 2013, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (AMUR) wakira inama ebyiri, zateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’Abayisilamu mu Bwongereza Al-Muntada hamwe na Union for Africain Muslim Scholars ufite icyicaro muri Mali. Iki gikorwa cyatewe inkunga na Banki y’Isi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages