Ni inama ihuza imiryango itegamiye kuri leta, abarimu muri kaminuza, impuguke mu mategeko n’abagize sosiyete sivile, bakarebera hamwe ishusho y’ubutabera mpuzamahanga n’uko barwanya ibyaha byambukiranya imipaka habayeho ubufatanye bw’ibihugu.
Iyo nama izamara iminsi ibiri yateguwe na Wayamo Foundation ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera n’inkunga y’u Budage.
Wayamo Foundation ni umuryango utegamiye kuri leta ugamije guteza imbere umuco wo kugendera ku mategeko, guteza imbere ubutabera mpuzamahanga no kuzamura itangazamakuru ritabogamye.
Mu Ugushyingo 2015, uyu muryango washyizeho ihuriro nyafurika ry’ubucamanza rigizwe n’impuguke zo ku mugabane rigamije kuwufasha guteza imbere urwego rw’ubutabera.
Iyo nama iratangizwa n’ibiganiro by’abayobozi b’ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha muri Kenya, Tanzania, Uganda n’u Rwanda nk’uko The New Times yabitangaje.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana n’Umushinjacyaha Mukuru, Jean Bosco Mutangana barerekana uburyo u Rwanda n’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba byashyize ingufu mu kurwanya ibyaha mpuzamahanga.
Abandi bazatanga ibiganiro barimo Adeniran Akingbolaham, umujyana mu by’amategeko wa Visi-Perezida wa Nigeria, Gerard Niyongeko umucamanza wahoze ari Perezida w’urukiko nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu, Gerhard van Rooyen umuyobozi ushinzwe abakorewe ibyaha n’abatangabuhamya muri ICC na Mike Chibita, umuyobozi w’ubushinjacyaha muri Uganda.
Bazarebera hamwe uburyo inzego z’ubutabera zarushaho gukora neza akazi kazo zirinda abatangabuhamya, zikarwanya ibyaha bikorerwa kuri internet n’ibyambukiranya imipaka.


Ibitekerezo 0