00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurashaka kuba urwa mbere ku Isi mu gutanga serivisi

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 24 August 2013 saa 07:37
Yasuwe :

Itsinda rigamije kureba uko serivisi zitangwa mu Rwanda hagamijwe ivugurura ryazo rirakomeje kuvuga ko ririmo gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rutange serivisi nziza inogeye bose ku rwego rw’ibihugu byateye imbere.
Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje iri tsinda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2013, Akamanzi Clare, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere akaba ari no muri iri tsinda, yavuze ko u (…)

Itsinda rigamije kureba uko serivisi zitangwa mu Rwanda hagamijwe ivugurura ryazo rirakomeje kuvuga ko ririmo gukora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rutange serivisi nziza inogeye bose ku rwego rw’ibihugu byateye imbere.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje iri tsinda n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzamahanga, kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kanama 2013, Akamanzi Clare, umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere akaba ari no muri iri tsinda, yavuze ko u Rwanda rushaka kunoza serivisi ku rugero rw’ibihugu bya mbere ku Isi mu kuyitanga.

Yagize ati "Turashaka guhagarara ku mwanya wa mbere ku Isi mu gutanga serivisi nziza ku rugero rw’ibihugu byateye imbere."

Akamanzi yakomeje avuga ko hari intambwe yatewe nubwo hari n’igisabwa mu mu kunoza iyi serivisi yagize ati "Kwandikisha umushinga mu Kigo cy’igihugu cy’iterambere byamaraga ibyumweru bitatu none byabaye amasaha atandatu."

Abadipolomate bagarutse kuri serivisi bagenda bahura nazo bemeza ko zitanoze bakurikije ukuntu zitinda. Bagarutse ku itinda ry’ibyangombwa by’inzira bimara igihe kinini babitegereje rimwe na rimwe bikica gahunda zabo.

Angela Rugo uhagarariye sosiyete ya Rwanda Tourism Chamber yagize ati "Abakerarugendo dukorana banenga uburyo bakirwa batinze, usanga bakirwa mu isaha abiri…atatu, bidakwiye."

Gahunda ya Noza serivisi yabanjirijwe na gahunda ya “Na Yombi” yari igamije gukangurira abantu gutanga serivisi nziza. Iyi Noza serivisi, yo igamije kureba bimwe mu bishobora kudindiza serivisi abantu bahabwa nyamara atari ngombwa, maze bikavanwamo.

Gukusanya amakuru arebana n’iki gikorwa birakomeje, harimo kwifashisha uburyo butandukanye: guha ijambo abaturage mu gutanga ibitekerezo ku mitangire ya serivisi mu Rwanda binyuze mu nteko z’abaturage no mu muganda.

Ikindi ni ibiganiro binyura kuri radiyo zitandukanye na televiziyo, imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter n’izindi. Hashyizweho umurongo wa telefoni itishyuzwa ifite nimero 1415 ku bakoresha MTN na Airtel. Ku mbuga nkoranyambaga kandi hifashishwa twitter kuri: @nozaserivi na email: [email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages