00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri guha impanuro urubyiruko rw’abanyafurika ku guhangana n’ibibazo byugarije umugabane

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 September 2018 saa 09:57
Yasuwe :

Urubyiruko 100 rwo mu bihugu 24 byo ku mugabane wa Afurika, ruri guhugurirwa mu Rwanda, uburyo buzarufasha guhangana no gukemura ibibazo byugarije Afurika.

Ni amahugurwa ategurwa n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), ahabwa urubyiruko ruba rwatsinze ibizamini kandi rwiyemeje gukorera ubushake mu nkingi zitandukanye zijyanye n’ubumenyi rufite.

Azaba hagati ya 24 Nzeri na 10 Ukwakira 2018, ruhite rutangira gukorera ubushake mu bihugu bya Afurika mu gihe cy’amezi 12.

Yafunguwe kuri uyu wa 25 Nzeri 2018 na Minisitri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque n’Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubukorerabushake muri AU, Daniel Adugna.

Harerimana, yavuze ko guhugura urubyiruko ari muri gahunda yo gushyigikira no guteza imbere Afurika Yunze Ubumwe iyobowe n’u Rwanda.

Amasomo bazahabwa arimo uburyo bazitwara igihe bazaba batangiye akazi ko gukorera ubushake.

Harerimana ati “Ni ukuvuga ngo twazamura gute umugabane wa Afurika. Kugira ngo twikure mu bukene ku buryo bw’igihe kirambye […] tuzabohereza gukora nk’abakorerabushake, kugira ngo muteze imbere ibihugu muzaba murimo.”

Bazungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije iterambere rya Afurika nk’ubukene, amakimbirane, ibura ry’akazi n’ibindi, n’icyo bakora nk’urubyiruko kugira ngo biveho birimo gufasha mu miyoborere, imitekerereze, guhanga imirimo n’ibindi.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubukorerabushake muri AU, Daniel Adugna, yavuze ko nibarangiza bazoherezwa mi bihugu bya Afurika nk’intumwa z’uwo muryango.

Ati “Ni ukuzamura umugabane. Intego ni uko bazakorera mu gihugu kitari icyo baturutsemo. Bivuze ko uzava mu Rwanda azajya mu kindi gihugu […] Intego y’aya mahugurwa ni ukubakarishya.”

Yakomeje avuga ko bazahugurwa iby’ukwibohora kw’abanyafurika, kongerera ubumenyi urubyiruko, iterambere, ugukorera ubushake n’ibindi.

Adugna yasobanuye ko u Rwanda rwatoranijwe kuko AU iyobowe na Perezida warwo, Paul Kagame, rukaba na kimwe mu bihugu bike byafunguye amarembo ku banya-Afurika.

Uru rubyiruko rwatangaje ko ari amahirwe rubonye yo gusesengura no gukemura bimwe mu bibazo Afurika ifite.

Umunya-Misiri, Yasmine Zeid, yagize ati “Dukeneye gukorera no kwitangira abaturage, dukeneye no gukorana nk’abanyafurika duharanira ahazaza hacu heza. Gukorera ubushake nibwo buryo bwo kubigeraho.”

Umunya-Zimbabwe, Vunganai Chivore, we ati “Nkunda ukwibohora kwa Afurika kandi ntabwo kurumvikana mu rubyiruko. Dukwiriye kuyiganiraho [...] Ibihugu birimo umutekano muke, ibyo nibyo nifuza gukoreramo. Nibyo bikeneye ubufasha buvuye mu mbaraga z’urubyiruko rwa Afurika."

Mu 2010 nibwo AU yatangije gahunda yo gukoresha abakorerabushake b’urubyiruko mu bikorwa bigamije guhangana n’ibibazo biyugarije.

Icyo gihe yatangiranye n’urubyiruko 50 ariko umubare ugenda wiyongera rugera ku 100 ku mwaka. Kuva bitangiye kugera ubu ku nshuro ya cyenda, urusaga 600 nirwo rumaze gukora muri iyi gahunda.

Minisitri w'Ikoranabuhanga n'Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, ubwo yagezaga ijambo kuri uru rubyiruko ruri guhabwa amahugurwa
Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubukorerabushake muri AU, Daniel Adugna, yavuze ko nibarangiza bazoherezwa mi bihugu bya Afurika nk’intumwa z’uwo muryango
Umunyamabanga wa Leta muri Minaloc ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harerimana Cyriaque

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages