Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 16 Ukwakira ko u Rwanda nk’igihugu rugomba guhabwa igisubizo nyacyo cy’impamvu hakozwe filimi Rwanda’s "Untold Story" igoreka nkana amateka y’igihugu.
Minisitiri Mushikiwabo yashimangiye ko ku giti cye, yababajwe cyane n’iyi filimi yakozwe igahuzwa mu buryo bubi, budasanzwe, kandi ku nyungu za politiki. Nk’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Mushikiwabo avuga ko yakiriye ibitekerezo byinshi by’Abanyarwanda batayishimiye basaba ko u Rwanda rwagira icyo rubikoraho, nk’igihugu cyasagariwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yagize ati “Turi kurebera hamwe, twebwe n’abaturage benshi bo mu gihugu, n’inshuti zacu nyinshi zo hanze, abaturage bo mu Bwongereza, abanyeshuri biga hirya no hino ku Isi, … babajwe n’uko iyi filimi yakozwe n’uko yahawe rugari na BBC bene kariya kageni, kandi tugombwa ubwo burenganzira nk’igihugu, nka Leta, nk’abiyobora, nka Guverinoma bwo guhabwa igisubizo nyacyo kuri iyo filimi.”
Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rutatinze kugira icyo rwakora kuri iyi filimi, asobanura ko rwabanje kwiha umukoro wo gutega amatwi abaturage, yerekana ko hari n’abanyeshuri b’u Rwanda bari mu Bwongereza bigaragambije basaba ko BBC yahagarika kuyerekana.
Ku bijyanye no kuba gusaba BBC ibisobanuro bitazarangaza Abanyarwanda, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Iki gihugu kiri uko kiri bitari iby’impanuka; byatewe n’akazi kakozwe n’abanyarwanda binyuze mu buyobozi bwa Paul Kagame. Niwe mahitamo y’Abanyarwanda, si Perezida wa BBC, nta wundi agomba ibisobanuro by’inshingano ze utari abaturage b’iki gihugu, abatabikunda amahirwe masa. Tumubonamo nk’umuyobozi mwiza ufite ibyo kwerekana, kandi ntitwitaye ku batemeranya n’ibyo imiyoborerwe y’iki gihugu ikora cyangwa batayikunda ariko amahirwe make yabo ni uko u Rwanda ari u Rwanda, u Rwanda si igitutu giturutse Congo, u Rwanda ntiruri muri Studiyo muri London, u Rwanda ruri hano mu Rwanda. ”
Yavuze ko imirambo muri Rweru itavuye mu Rwanda
Mu bindi, Mushikiwabo yavuze ko by’imirambo iheruka kubonwa mu kiyaga cya Rweru, asobanura ko ibyavuzwe n’Umushinjacyaha Mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda atari byo. Ati “Ibyavuzwe n’umushinjacyaha w’u Burundi ntabwo ari byo. Nta na kimwe kigaragaza ko iriya mirambo yabonetse mu kiyaga cya Rweru ari iy’Abanyarwanda cyangwa se yaturutse mu Rwanda, nta na kimwe. ”
Yavuze ko atiyumvisha ukuntu haba iperereza u Rwanda ntiruhamagarwe, ati “u Rwanda twasabye u Burundi kuva mu kwezi kwa munani kubaha ubufasha kuko ahabonetse ikibazo ni ku butaka bw’u Burundi no ku butaka bw’u Burundi kugeza ubu ntibaradusubiza”.
Yagize icyo avuga kuri FDLR
Mushikiwabo yananyomoje amakuru yagiye avugwa ko FDLR ishobora gutera u Rwanda iturutse mu Burundi, ati “FDLR turayiteguye twebwe nk’u Rwanda hashize igihe tuyiteguye ; twifuje ko bataha nk’Abanyarwanda. Baza bafite intwaro, baza nta ntwaro bafite ibyo ari byo byose turabiteguye ariko ibyo kuba batera u Rwanda cyangwa se batera baturutse mu Burundi bigomba kuba ari ibiri mu itangazamakuru ntabwo nzi aho byaturutse, ntabwo njyewe mbizi. N’ahandi ku mipaka barabigerageje ariko ntacyo byagezeho”.
Ikibazo cya Visa za Afrika y’Epfo
Mushikiwabo yanasubije ku kibazo cy’uko Abanyarwanda bangirwa guhabwa ibyangombwa byo kujya muri Afurika y’Epfo bitewe n’umwuka mubi uri hagati y’ibi bihugu, avuga ko hari imishyikirano iri kuba ngo iki kibazo gikemurwe mu maguru mashya.



















TANGA IGITEKEREZO