Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije n’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (ECCAS) mu Ishami ryawo rishinzwe kubahiriza amasezerano y’i Paris, ni bo bari guhugura abafite aho bahuriye no gutanga raporo zirimo amakuru nyayo ajyanye n’imihindagurikire y’ibihe.
Ayo mahugurwa y’iminsi ibiri yatangijwe kuri uyu wa 29 Kamena 2023 yitabirwa n’abo mu bigo bya leta, abikorera n’abafite imiryango itegamiye kuri leta (NGOs), bafite aho bahurira no gutanga amakuru kuri izo raporo zigaragaza iyubahirizwa ry’ayo masezerano.
Harimo nk’abafite mu nshingano imicungire y’imyanda, abashinzwe ubuhinzi, abashinzwe amashyamba, abanyeshuri, abashakashatsi ndetse n’abandi.
Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imihindagurikire y’Ibihe muri Minisiteri y’Ibidukikije, Béatrice Cyiza, yavuze ko u Rwanda nta cyuho rufite mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo rwasinyiye muri ayo masezerano, ahubwo ko hazahinduka uburyo raporo zitangwamo.
Ati ‘‘Twari dusanzwe dutanga raporo nk’uko amasezerano ya Paris abiteganya, ariko noneho muri iki gihe bari kuduhugura kugira ngo ya raporo dutanga ize ifite amakuru y’umwimerere, amakuru yizewe’’.
Cyiza akomeza agira ati ‘‘Ubundi nta cyuho cyari gisanzwe kigaragara, ahubwo uburyo bwatangwagamo raporo ni bwo bugiye guhinduka’’.
Aya mavugurura mu bijyane no gutanga raporo zizewe ku mihindagurikire y’ibihe, ashimangirwa cyane n’ingingo zitandukanye zigize ayo masezerano y’i Paris, zirimo nk’iya 13 ivuga ku kuba ibihugu byayasinye bigomba kubaka icyizere hagati yabyo no gushyiraho uburyo bwizewe buhuriweho bwo gushyira mu ngiro ibikubiye muri ayo masezerano.
Abias Maniragaba ukorana na sosiyete sivile mu bijyanye no gukora ubushakashatsi burimo ubushingiye ku bidukikije, imihindagurikire y’ibihe n’iterambere ry’igihugu, yavuze ko amahugurwa bahawe agiye gutuma begera abaturage mu gukusanya amakuru yizewe, no kubagaragariza ingaruka zizanwa n’amakuru batanga.
Ati ‘‘Icyo tugiye kuvugurura, twari dusanzwe tunatanga amakuru kuko turi abaturage bo mu bijyanye n’ubuhinzi, ubwo ni ukugira ngo uku gutanga amakuru yizewe bigende bimanuke bigere ku muturage, ndetse no kubwira umuturage ko amakuru atanga niba ari yo azamugiraho ingaruka nziza, niba atari yo azamugiraho ingaruka zihwanye n’uko yatanze amakuru’’.
Nubwo u Rwanda rwubahiriza aya masezerano, Umuhuzabikorwa w’Ishami rishinzwe kubahiriza amasezerano y’i Paris muri ECCAS, Gervais Ludovic Itsoua Madzous, yagaragaje ko imwe mu mpamvu zituma imihindagurikire y’ibihe ikirimo ibibazo biteza Isi akaga, ari uko ibihugu byateye imbere byiyemeje gutanga amafaranga akenewe mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ariko bikaba bitubahiriza ayo masezerano.
Ati ‘‘Abantu ndetse n’impande zose bari guhura n’imbogamizi zitandukanye, kubera ko kenshi nk’urugero ibihugu byateye imbere byatanze amasezerano yo gutanga amafaranga yo gufasha ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere mu gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano yo kwita ku mihindagurikiye y’ibihe, ariko ayo mafaranga ntatangwa’’.
Itsoua-Madzous yongeyeho ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikora uko bishoboye ngo bifate ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe ariko ibikorwa byabyo ntibigaragare kubwo kudatanga raporo neza, akaba ari imwe mu mpamvu z’ishyirwaho ry’amahugurwa nk’aya.
Mu 2015 nibwo u Rwanda rwinjiye mu mubare w’ibihugu byo hirya no hino ku Isi byamaze kwemeza burundu amasezerano y’i Paris mu Bufaransa yerekeye imihindagurikire y’ibihe.
Aya masezerano mpuzamahanga agena uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere 2 (2°C) ariko intego ikaba ko iki gipimo kigera hasi ya dogere 1.5 (1.5°C).
Kugeza ubu aya masezerano yasinywe n’ibihugu 196 byemeza iyubahirizwa ry’ibiyakubiyemo mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!