00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruri mu bihugu 10 biri mu nzira y’amajyambere byihaza mu biribwa

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 16 October 2014 saa 11:17
Yasuwe :

Mu gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa, Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (FAO) ya 2014 igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 biri mu nzira y’amajyambere bihagaze neza mu kwihaza mu biribwa.
Iyi raporo yashyizwe ahagaragara ku wa 13 Nzeri, 2014, ivuga ko miliyari 2 z’abantu zibasiwe n’inzara yihishe ariko kandi hakaba haragaragaye impinduka nziza mu kwihaza mu biribwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda.
Icyegeranyo kigaragaza (…)

Icyegeranyo kigaragaza ko uhereye mu 1990 kugeza mu 2014, ibihugu 26 byagabanije inzara ku buryo bugaragara ku kigereranyo cya 50%.

Guhera mu 1990, mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere inzara yagabanutse ku kigereranyo cya 39%.

Mu bihugu 26 byagabanyije inzara ku kigereranyo cya 50% ibyaciye agahigo ugereranije no mu myaka ya 1990 birimo u Rwanda, Angola, Bangladesh, Cambodia, Chad, Ghana, Malawi, Niger, Thailand, na Vietnam

Imirima y'u Rwanda izwiho gutanga umusaruro ufatika w'ibigori

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana avuga ko u Rwanda rwabonye umusaruro ugera kuri toni 1,578,000 mu gihe hari hakenewe toni 1,190,000, bivuze ko umusaruro wari uteganijwe warenzeho toni ibihumbi 338.

Mu Rwanda umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi uzizihizwa ku itariki ya 21 Ukwakira 2014 mu Murenge wa Mugesera, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Uruhare rw’ubuhinzi bw’umuryango mu gutunga abatuye isi no kuyitaho”.

Mu kwizihiza uwo munsi hazakorwa umuganda uzibanda ku kubagara ibigori no gukoresha ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa Urea ku butaka bwahujwe bungana na ha 120 mu Kagari ka Nyamugari, Akarere ka Ngoma; gutera ibiti by’imbuto no gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Karere ka Ngoma mu rwego rw’ubukangurambaga.

Abana b'Abanyarwanda barindwa imirire mibi binyuze muri gahunda zirimo uturima tw'igikoni

Muri iki gihe hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga w’Ibiribwa ku isi, amakuru meza ahari n’uko umubare w’abashonje wagiye ugabanuka cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ariko kandi amakuru mabi nk’uko raporo ibigaragaza ni uko hari ibihugu bindi byibasiwe n’inzara ikabije birimo U Burundi na Erithrea.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages