00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rurigisha amahanga uko rupima imiyoborere

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 24 February 2016 saa 06:58
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byatoranyijwe n’Umuryango w’Abibumbye ngo biwufashe kugena no gusesengura ibipimo by’imiyoborere bizifashishwa mu gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye ( SDGs) mu cyerekezo 2030 nk’uko ziherutse kwemezwa muri Nzeli umwaka ushize.

Ibihugu by’u Rwanda, Indonesia, u Bwongereza, Tunisia na Albania nibyo byageragerejwemo ibipimo by’imiyoborere kugirango bizagenderweho mu gupima intego ya 16 ya SDGs, ivuga ku miyoborere myiza, ubutabera n’amahoro.

Mu nama y’iminsi ibiri iteraniye mu Rwanda, impuguke zaturutse muri ibi bihugu zirarebera hamwe uko ibipimo by’icyerekezo 2030 byazajya bipimwa.

Mu Rwanda ibipimo by’imiyoborere byatangiye gupimwa kera, aho hifashishwa ikarita y’imiyoborere, ibipimo ku bumwe n’ubwiyunge, uko abaturage babona imiyoborere, ibipimo ku butabera, ifishi yo gupima imihigo...

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) Prof.Shyaka Anastase avuga ko ibipimo u Rwanda rwamurikiye Umuryango w’Abibumbye bituma rusangiza ubunararibonye ibindi bihugu byavugaga ko bidashoboka.

Yagize ati “ Niba u Rwanda rubipima bigashoboka, abashidikanyaga ko bitapimwa babonye ko bishoboka. Turabasangiza ubunararibonye bwacu bitume bamenya uko iriya ntego yapimwa.”

Akomeza avuga ko igerageza rya Loni ryasanze u Rwanda rumenyereye gukoresha ibipimo, bityo rukaba rutazatungurwa mu gupima intego z’iterambere rirambye.

Mu igerageza hari ibipimo bishya u Rwanda rwigiye kuri Loni; nko gupima uko ikoranabuhanga rikoreshwa mu kunoza imiyoborere aho mu mwaka ushize byapimiwe mu butabera bikagaragara ko rikoreshwa ku kigero cya 72%, gupima uburinganire no kwandikisha abana bakivuka.

Uhagarariye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) mu Rwanda, Stephen Rodriquez yavuze ko u Rwanda rufite byinshi rusanzwe rukora mu gupima imiyoborere kandi hari byinshi rwigirwaho.

Yagize ati “Ni ikintu cyiza cyo kurwigiraho kandi bizadufasha mu ntego z’iterambere rirambye. Tugiye gutangiza by’umwihariko iya 16 irebana n’imiyoborere myiza.”

Akomeza asaba ibihugu kwita ku miyoborere kuko ari yo izatuma bibasha gushyirwa mu bikorwa ry’intego zose.

U Rwanda rwiteguye gutangira SDGs

Umwaka ushize nibwo hasojwe intego z’ikinyagihumbi MDGs. U Rwanda ni kimwe mu bihugu byitwaye neza mu kubahiriza ibipimo by’izo ntego zageraga ku munani.

Icyakora Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr.Uzziel Ndagijimana, avuga ko nubwo ibipimo bigaragaza intambwe ndende yatewe, hari ibitaragezweho.

Izo mbogamizi zagaragaye cyane mu ntego yo kurandura burundu ubukene aho abari mu murongo wabwo bavuye kuri 60% bagera kuri 39%, mu gihe igipimo cyari ukugera kuri 30%.

Ikindi ni ukugwingira kw’abana bari munsi y’imyaka itanu, bavuye kuri 45% bagera kuri 38%, nyamara intego yari 24%. Hari kandi guhangira imirimo abagore itari ubuhinzi, aho u Rwanda rwagombaga kugera kuri 50% ariko rukagera kuri 27% ruvuye kuri 7%.

Dr. Uzziel avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye gushyira mu bikorwa intego z’iterambere rirambye (SDGs) binyuze mu kuzinjiza muri gahunda zisanzwe nka EDPRS, Icyerekezo 2050, Imihigo...

Yagize ati “Turiteguye kuko nihamara kwemezwa ibipimo tuzahita tuzishyira muri gahunda za Leta dusanganywe.”

Nyuma y’iyi nama hazakorwa raporo izerekana ibyavuye mu igerageza n’isesengura, aho ibirimo bizanonosorwa, hakemezwa ibipimo bizakurikizwa mu gupima intego z’iterambere rirambye kugirango zitangire gushyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof Shyaka Anastase

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages