Ni amasezerano yemejwe n’Umuryango w’Abibumbye kuwa 7 Nyakanga 2017 atangira gushyirwa mu bikorwa kuwa 22 Mutarama 2021 nyuma y'uko ibihugu 50 byasabwaga bishyize aya masezerano mu mategeko yabyo.
Muri iki gihe umwuka mubi, ubushotoranyi no gucungana ku jisho bikomeje kuranga umubano w’ibihugu bikomeye ku Isi, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’ibindi by’ibihangange byubatse igitinyiro gishingiye ku butavogerwa bikura ku butunzi bw’intwaro za kirimbuzi.
Kimwe mu biteye impungenge Isi ni uko u Burusiya bushobora kuba bwakoresha izi ntwaro mu gihe bwabona ko bugiye gutsindwa intambara bugiye kumaramo umwaka muri Ukraine.
Umuryango uharanira ikurwaho ry'intwaro za kirimbuzi (International campaign to Abolish Nuclear Weapons-ICAN) uvuga ko ikoreshwa ry'izi ntwaro riteye inkeke ku buzima bw'abantu kuko usibye kuba igikangisho ku bihugu by'intege nke n'ibidafite izi ntwaro, ngo n'ubukana bwazo buteye ubwoba cyane.
Ibi bishingirwa ku kuba hari izikubye inshuro 300 mu bukana ugereranije n'izakoreshejwe mu ntambara ya kabiri y'isi bigaterwa Hiroshima na Nagasaki mu Buyapani.
Mu 1945 mu Buyapani mu duce twa Heroshima na Nagasaki hatewe ibisazu bya kirimbuzi byanatumye iyi ntambara ishyirwaho iherezo.
Impuguke za Loni zigaragaza ko kurandura burundu ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi byagirira inyungu abatuye Isi nkuko, Seth Shelden, wo mu muryango ICAN yabigarutseho.
Ati “Iyo dusesenguye dusanga intwaro za kirimbuzi zangiza byinshi kandi iyo zituritse zigera kure cyane ku buryo nta kintu na kimwe wakora ngo ugarure ibyangiritse. Nk’ubu munsi ibyo zakoze mu mijyi ya Hiroshima na Nagasaki, ndabamenyesha ko ubumara bw’iziriho ubu bukubye inshuro 300 izatewe aho ngaho.”
Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko rwiragije Mutagatifu Karoli Lwanga (AJECL), Padiri Iyakaremye Theogene agaragaza ko urubyiruko rusanze harasinywe ayo masezerano mu bihugu bitandukanye byazaba umurage mwiza ku hazaza habo.
Yavuze ko mu kinyejana cya 20 habayeho gukora intwaro za kirimbuzi ubu ibihugu icyenda bikaba bizibitse, gusinya aya masezerano akaba ari ‘umugisha ukomeye isi igize wo kuba hari amasezerano yatuma izi ntwaro zitakoreshwa’.
Ati “Turasaba leta ko yasinya ayo masezerano kugira ngo u Rwanda ruboneke muri ibyo bihugu bidashyigikiye ko izo ntwaro za kirimbuzi zikomeza kubaho ku isi”.
Padiri Iyakaremye avuga ko bizaba ari umurage mwiza ‘duhaye ababyiruko w’uko bazabyirukira mu isi badafite ubwoba ko hari umuntu umwe uzabyuka rimwe yaba ari impanuka cyangwa yabigambiriye ubuzima akabuhindura umwaku’.
Ibihugu byamaze gutora ishyirwaho ry’amasezerano ni 122, muri byo 92 byarayasinye mu gihe ibindi 68 byemeje burundu ayo masezerano.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byari bitarasinya ayo masezerano cyangwa ngo biyemeze. Ibi byatumaga benshi bibaza aho ruhagaze ku birebana n’intwaro za kirimbuzi.
Umukozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ibikorwa bya Loni n’Imiryango Mpuzamahanga, Robert Rwagasana yavuze ko hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo ayo masezerano yemezwe burundu.
Ati “Minisiteri ya mbere igomba gutanga igitekerezo cyayo ni Minadef, impamvu itarabikora ntabwo ari njyewe wabisubiza ariko nkurikije uburyo isinywa n’iyemezwa ry’amasezerano rigenda ni ibintu bifata umwanya, ntabwo ari ikintu uhita usinya uko bije nubwo waba ubishyigikiye ufata umwanya ukabanza ukabyigaho. Ntabwo ari ikibazo cyo kumenya niba tuzayisinya ahubwo ni ryari bizakorwa ni inzira ariko izakorwa.”
Mu 2021 u Rwanda rwatangije Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (Rwanda Atomic Energy Board: RAEB) gifite inshingano zo guhuza ibikorwa by’ubushakashatsi mu by’ingufu za nucléaire mu Rwanda.
Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr Fidele Ndahayo, yavuze ko kuba u Rwanda rutarajya muri aya masezerano ari uko rutabishaka ahubwo ni ikibazo kijyanye no kureba ibyihutirwa.
Ati "Muri iki gihe dufite iby’ibyihutirwa tubona bifite impamvu nini cyane yo kugira ngo tubiteho umwanya, kuko bireba ubuzima bw’igihugu n’abaturage kurusha ko twafata umwanya ngo tujye kureba iby’aya masezerano”.
Yijeje ko aya masezerano azabona umwanya wayo agasinywa nk’uko hari amasezerano y’ibanze menshi yasinywe yemerera u Rwanda gukoresha ingufu za nucléaire.
Nubwo u Rwanda ruteganya gutangira gutunganya ingufu za Nucléaire, ntabwo ibyo gukora ibisasu birimo. Rwo rurashaka kuyikoresha mu buryo bw’amahoro, rukayibyazamo amashanyarazi n’ingufu zifashishwa kwa muganga.
Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw’indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ariyo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n’umutekano kuko nko mu byuma bisaka arizo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.
Dufashe urugero nko ku mashanyarazi, kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry’intwaro za kirimbuzi ari nayo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza kwikanga mbere ya byose.
Nubwo u Rwanda rutarashyira umukono ku masezerano yo guca ikoreshwa ry’intwaro za kirimbuzi, hari andi rwagiye rusinya nk’amasezerano Nyafurika yo gushyiraho igice kitabarizwamo intwaro za kirimbuzi rwemeje burundu mu 2009.
Aya abuza ibihugu byayasinye gukora ubushakashatsi, gukora intwaro, kuzigura, kuzigerageza, kuzitunga cyangwa kugira ububiko bw’ibindi biturika bikozwe mu bumara.
U Rwanda rwasinye runemeza burundu amasezerano y’ubwumvikane ku guhagarika igeragezwa ry’intwaro kirimbuzi (CTBT), ku wa 30 Ugushyingo 2004, ruba urwa 174 rusinye ayo masezerano.
U Rwanda kandi rwanasinye amasezerano yo gukumira ubwiyongere n’ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi (NPT), ni amasezerano mpuzamahanga agamije gukumira ikwirakwira ry’intwaro za kirimbuzi n’ikoranabuhanga ryo kuzikora.
Agamije kandi kongera ubufatanye mu gukoresha ingufu z’ubumara mu bikorwa by’amahoro no kwambura intwaro za kirimbuzi abazifite.
Hari andi masezerano rwasinye kandi ku masezerano ahagarika igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi mu kirere, mu isanzure no mu mazi.
Kugeza ubu ibihugu icyenda bitunze intwaro za kirimbuzi mu buryo buzwi ni; USA, u Burusiya, u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buhinde, Pakistan, Israel na Koreya ya Ruguru.
Hari kandi n’ibihugu bidafite intwaro kirimbuzi ariko bizibikiye ibindi. Mu muryango wo gutabarana (OTAN), u Bubiligi, u Budage, u Buholandi, na Turikiya bibikira USA, gusa ntibishobora kuzikoresha itabizi.



Ibitekerezo 0