00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rusanga Urukiko Mpuzamahanga rubonerana abayobozi ba Afurika

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 21 September 2013 saa 03:49
Yasuwe :

Nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’ibihugu 5 biri mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushyigikira ko urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya William Ruto ko rwasubikwa, u Rwanda rwasobanuye ko usanga uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rubonerana abayobozi ba Afurika.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Nsengimana Joseph, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia yavuze ko u Rwanda rutemeranywa n’uru rukiko, kuko usanga rubonerana abayobozi b’ibihugu bikennye bya Afurika, ariko (…)

Nyuma y’uko guverinoma y’u Rwanda yifatanyije n’ibihugu 5 biri mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gushyigikira ko urubanza rwa Visi Perezida wa Kenya William Ruto ko rwasubikwa, u Rwanda rwasobanuye ko usanga uru rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rubonerana abayobozi ba Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Nsengimana Joseph, uhagarariye u Rwanda muri Ethiopia yavuze ko u Rwanda rutemeranywa n’uru rukiko, kuko usanga rubonerana abayobozi b’ibihugu bikennye bya Afurika, ariko rugatinya ab’ibihugu bikomeye.

Yagize ati “uru rukiko ni urw’abakomeye bacira imanza aboroheje. Hari abakomeye bashyizwe mu majwi rwatinye, rwigeze gusa n’aho rutangiye kubakurikirana, bahise barutwama ruracekeka. Hari ibyabaye muri Irak no muri Afghanistan.”

Nsengimana yakomeje avuga ko niba uru rukiko ari mpuzamahanga, rwagombye gukurikirana abakora ibyaha bose.

Yakomeje avuga ko uru rukiko rutumva amajwi y’Abanyafurika.Yagize ati “uru rukiko ntabwo rwumva amajwi y’Abanyafurika, abakuru b’ibihugu bya Afurika hari ibyo barusabye kuko usanga rwibasira abanyafurika, ariko ntirwashubije inteko y’aba baperezida; harimo ikibazo cy’agasuzuguro.”

N’ubwo hari ibihugu bitasinye amasezerano ya Roma ashyiraho uru rukiko, ntirubura gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya Afurika. Urugero yatanze ni urw’igihugu cya Sudani, umukuru wacyo El Bechir ukurikiranwe n’uru rukiko kubera ibyaha bya Jenoside akekwaho yaba yarakoreye muri Darfur.

Ibihugu byatangaje ko bishyigikiye ko urubanza rwa visi perezida William Ruto rwasubikwa, ni Tanzania, Eritrea, u Burundi, Uganda n’u Rwanda.

N’ubwo u Rwanda rutasinye aya masezerano ashyiraho uru rukiko, gusa ruri mu bihugu byakomeje kunenga imikorere yarwo. Ni muri urwo rwego hateganyijwe inama y’abayobozi ba Afurika, izabera muri Ethiopia, izasuzuma imikorere y’uru rukiko no kwiga ku buryo ibihugu bya Afurika byava mu bihugu bigengwa na rwo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages