00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruyoboye ibihugu byateye imbere ku Isi mu myaka 25 ishize

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 15 December 2015 saa 10:30
Yasuwe :

Raporo yasohowe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere, igaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cyateye imbere cyane mu myaka 25 ishize kurusha ibindi ku Isi.

Iyi raporo igaragaza aho ibihugu byavuye n’aho bigeze muri iyi myaka 25 ishize, yerekana ko u Rwanda ari cyo gihugu cyateye imbere cyane ugereranyije n’aho rwari rugeze muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi raporo kandi, igaragaza ko ubu, icyizere cyo kubaho cy’abanyarwanda cyazamutseho imyaka 32 ugereranyije no mu mwaka wa 1990 ndetse n’uburyo bitabira kugana ishuri bwikubye inshuro zirenze ebyiri.

Ku mwanya wa kabiri haza igihugu cy’u Bushinwa. Iyi raporo ikomeza igaragaza ko mu bihugu 142 byose byakoreweho ubushakatsi(Ethiopia na Somalia ntizifitiwe ibimenyetso) byose byateye imbere ugereranyije n’aho byari biri mu myaka 25 ishize usibye Swaziland yazahajwe n’icyorezo cya Sida.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Claver Gatete yishimiye iyi raporo ndetse avuga ko icyerekezo 2020 Guverinoma y’u Rwanda yihaye gishingiye ku iterambere ry’abaturage.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Gatete yagize ati "Ibi bijyanye n’icyerekezo 2020 cya Guverinoma gishingiye ku iterambere ry’abaturage aho hibandwa ku bukungu bushingiye ku bumenyi, ishoramari mu burezi, ubuzima ndetse n’iterambere ridaheza."

Minisitiri Gatete yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwazamuye ubukungu bwarwo bugera ku kigero cya 8%, ikigero cy’ubukene kiva kuri 78% muri 1995 kigera kuri 39.1% mu mwaka ushize. Icyizere cyo kubaho cy’umunyarwanda cyarazamutse kigera ku myaka 64.5.

U Rwanda nirwo ruyoboye ibihugu byateye imbere mu myaka 25 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages