00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga ku mashuri yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 28 May 2013 saa 10:40
Yasuwe :

Ihuriro mpuzamahanga rihuza amashuri makuru na Kaminuza yigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ishami rya Afurika (ATLAS Africa) ku bufatanye n’Ishuri Rikuru Ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’Ubukerarugendo mu Rwanda (RTUC), barategura inama mpuzamahanga ya 8 ihuza amashuri agize iryo huriro. Iyo nama izateranira i Kigali, kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Kamena 2013.
Nk’uko bitangazwa na Kabera Callixte, Umuyobozi wa RTUC, iyo nama mpuzamahanga ihuza amashuri makuru na za Kaminuza (…)

Ihuriro mpuzamahanga rihuza amashuri makuru na Kaminuza yigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo, ishami rya Afurika (ATLAS Africa) ku bufatanye n’Ishuri Rikuru Ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’Ubukerarugendo mu Rwanda (RTUC), barategura inama mpuzamahanga ya 8 ihuza amashuri agize iryo huriro. Iyo nama izateranira i Kigali, kuva ku wa 3 kugeza ku wa 5 Kamena 2013.

Nk’uko bitangazwa na Kabera Callixte, Umuyobozi wa RTUC, iyo nama mpuzamahanga ihuza amashuri makuru na za Kaminuza izateranira i Kigali ifite icyo izageza ku Rwanda gifatika kuko icya mbere ni uguteza imbere imyigire ku bijyanye n’ubukerarugendo no kwakira abantu hazaba hahuriyemo impuguke zo ku rwego mpuzamahanga.

Akomeza atangaza ko bituma habaho imikoranire n’ubufatanye hagati y’abarimu bigisha muri izo za Kaminuza kandi bifasha n’abanyeshuri. Agira ati “iyo nama ntihuza abakora mu burezi gusa kuko hatumirwamo n’abandi b’inzobere mu mahoteri n’ubukerarugendo. Ni umwanya wo kungurana ibitekerezo kandi ni umwanya wo kugaragaraza aho u Rwanda rugeze mu bukerarugendo n’ibyiza biteganywa.”

Muri iyo nama hazamurikwamo n’ubushakashatsi bunyuranye ku bijyanye n’ubukerarugendo. Ikindi kandi nk’uko Kabera akomeza abitangaza u Rwanda ruzashyirwa ku ikarita y’isi mu bushakashatsi mu bukerarugendo. Mu bantu barenga ijana bazagaragaza ubushakashatsi muri iyo nama 16 bazaturuka muri RTUC.

Biteganijwe ko iyo nama izitabirwa n’abantu baturutse mu bihugu binyuranye basaga 150 baturutse mu bihugu birenga 25.

Kabera Callixte, Umuyobozi wa RTUC asobanura ibijyanye n'inama yitegurwa
Bamwe mu bakurikiranaga ibizakorwa muri iyo nama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages