Iyi nama izaba umwaka utaha muri Werurwe kuva kuwa 24-25, aho abagize ibigo mpuzamahanga ni by’imbere mu gihugu bifite aho bihurira n’ikoranabuhanga.
Abazayitabira bazahura bamurike udushya tugezweho mu ikoranabuhanga ndetse banaganire kuri bimwe mu bisubizo ku bibazo bigaragara mu rwego rw’ikoranabuhanga ku Isi.
U Rwanda rwemejwe nk’i gihugu kizakira iyi nama izaba ibereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, mu biganiro byahuje abafatanyabikorwa batandukanye barimo abagize inzego z’umutekano, imari, ubuzima, uburezi, itumanaho n’abagize inzego zijyanye n’iby’indege mu Rwanda.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutegura inama n’ibikorwa (RCB) Mukazayire Nelly, yavuze ko iyi nama kuba izahuriza abantu mu nzego zitandukanye ari amahirwe.
Yagize ati “Iyi nama tuyitezeho byinshi bitari igikorwa gusa ahubwo nk’amahirwe yo guhuza abafatanya bikorwa bazayitabira, amakompanyi, abayobozi muri guverinoma, abantu bo mu rwego rw’abikorera bazaba bahuye baturutse mu nzego z’imirimo zitandukanye harimo iz’itumanaho ndetse n’izindi nzego uyu munsi zungukira mu ikoranabuhanga nk’ubuhinzi, ubuzima”.
Mukazayire yongeyeho ko nka leta y’u Rwanda bishimiye kuzakira bwa mbere iyi nama ku mugabane wa Afurika.
Umuyobozi wa Cybertech, Rapaporf Amir, yavuze abazitabira iyi nama bazayungukiramo ndetse ko kuba u Rwanda ari igihugu gikataje mu ikoranabuhanga biri muri bimwe byatumye bahitamo ko ari ho ibera.
Yagize ati “Twishimiye kuzana inama ya Cybertech muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, ndashimira guverinoma y’u Rwanda kuba yaremeye kuyakira muri 2020, izaba ari urubuga aho inzego nyinshi zizunguka ikoranabuhanga n’udushya bigezweho cyane ko u Rwanda ruri kugana muri gahunda yo gukwirakwiza ikoranabuhanga”.
Inama nk’iyi umwaka ushize yari yabereye mu Mujyi wa Roma mu Butaliyani.



















TANGA IGITEKEREZO