00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda ruzakira inama izigirwamo udushya two gukemura ibibazo byugarije Afurika

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 24 October 2017 saa 07:39
Yasuwe :

U Rwanda ruritegura inama iziga ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu guhanga udushya twakemura ibibazo bibangamira iterambere ry’umugabane wa Afurika muri iki gihe.

Abazitabira iyo nama iteganyijwe kuva ku ya 6 kugeza ku ya 8 Kamena 2018 barimo abakuru b’ibihugu na za guverinoma, abakuru b’imiryango ihuza ibihugu byo mu karere n’umugabane wa Afurika, abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abafite imishinga y’udushya, abashoramari n’abandi bafite aho bahuriye n’ikoranabuhanga.

Bazaganira ku gusakaza ingufu z’amashanyarazi n’amazi mu Banyafurika bose, guhangana n’ibura ry’ibiribwa n’ubuzima byose hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uretse ibyiciro by’inama zitandukanye ziga ku ngingo rusange, iyo nama izakorwa hanifashishijwe ikoranabuhanga ry’ibyogajuru, ku buryo abazaba bateraniye muri Kigali Convention Center bazaganira n’abandi bari mu duce turi hagati ya dutatu na dutanu ku mugabane wa Afurika.

Hazanaba imurikabikorwa ry’ibigo bito n’ibiciriritse ndetse n’ibindi bishobora kurema ibitekerezo, ibicuruzwa cyangwa serivisi z’udushya.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo Ihaba kiri gufatanya na guverinoma y’u Rwanda gutegura iyo nama, Minisitiri w’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ishimishijwe no gutegura no kuzakira iyo nama kuko n’ubundi biri muri gahunda yayo yo kwimika iterambere rishingiye ku dushya mu ikoranabuhanga.

Ati “Iyi nama iri mu murongo umwe na gahunda y’igihugu cyacu yo kuba imbere mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamira iterambere. Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gufatanya na Ihaba kugira ngo iyo nama izagende neza.”

U Rwanda rwaherukaga kwakira inama ya African Innovation Summit muri 2014, yo yibanze ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu burezi.

Igihugu cy’u Rwanda kimaze kwamamara nk’igicumbi cy’inama zigamije gushakira ahazaza heza Afurika. Izindi nama z’ikoranabuhanga ziteganyijwe mu mwaka utaha ni iya Next Einstein Forum, na Transform Africa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages