Dr Munroe ni umwanditsi w’ibitabo ukomeye, umwarimu, umutoza (Mentor ) akaba yarazengurutse mu bihugu byinshi atoza abantu guhindura imyumvire, imiyoborere, kwikorera, itangazamakuru, iyobokamana n’ibindi.
Nk’uko bisobanurwa na Laude Josbert Bigirimana umwe mu bashinzwe ibikorwa byo guyitegura iyo nama, ngo Intego yayo ni ugutoza abazayitabira kumenya neza ubushobozi bwabo ndetse no gukoresha neza ubunararibonye mu kwigirira akamaro ejo hazaza, aho gucibwa intege mu byo babona.
Yagize ati “Twizera tudashidikanya ko igihe kigeze ngo ibihugu bya Afurika n’ababituye bahaguruke ndetse bagaragaze ibyo bashoboye. Ni igihe ngo abanyeshuri bahinduke abarimu ndetse n’abasaba bahinduke abatanga. Ibi ibyo biranga imiyoborere ifite icyerekezo.”
Bigirimana akomeza avuga ko ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bikeneye kwigira ku banyabigwi nka Martin Luther King Jr., Nelson Mandela, Mama Teresa na Mahatma Gandhi bagiye bubaka amateka ku bw’ibitekerezo byabo byagiye bihindura benshi n’isi muri rusange.
Kuba u Rwanda ruzakira iyo nama ni urugero rwiza rw’ibyo kugira icyerekezo bimarira igihugu gifite Politiki nziza yo kwiteza imbere.
‘Kigali Leadership Summit’ izahuriramo abantu basaga 400 baturutse imihanda yose ku Isi, ariko n’abanyarwanda benshi barimo abayobozi mu nzego za Leta, abikorera bakiri bato, abahagarariye Amadini n’Amatorero, abategura ibikorwa byo gusengera igihugu, abikorera n’abandi.
Bamwe mu bazatanga ibiganiro muri iyi nama harimo Jobert Sugira Hategekimana, umunyarwanda uba muri Canada wakunze kubana na Dr Munroe ndetse uzwi nk’umuntu Ukunze kwigisha ibitekerezo bihindura abantu.
Abandi barimo uwitwa Charlie Masala (CEO ITWLA/MMI Africa)uzwi ku Isi mu nyigisho zitandukanye z’ubuzima. Hari kandi Julian Kyula, umuherwe w’umunyakenya ufite Sosiyeti ikora uburyo bwo kuguza kuri Telefoni ikorera mu bihugu 28 birimo n’u Rwanda and Motivation Speaker na Achie Mc Eachern, uzwi nk’umugore ugira ibitekerezo bikomeye, ndetse na Bishop John Rucyahana, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda.
Iyi nama yateguwe ku bufatanye n’umuryango Kingdom Builders Foundation, Serana Hotel, Sosiyete Sivile n’umuryango ITWLA nyirizina.
Dr Munroe washinze uyu muryango yanditse ibitabo bitandikanye birimo Power of Character in Leadership, Maximizing your potential, In pursuit of purpose, The Spirit of Leadership and power of vision.
Dr Munroe wavukiye mu gihugu cya Bahamas kuwa 20 Mata 1954 yapfuye kuwa 9 Ugushyingo 2014 aguye mu mpanuka y’indege yakoze ajya mu nama Global Leadership Forum yateguwe na International Third World Leaders Association- ITWLA yaberaga Freeport, Bahamas.
Uzitabira iyi nama atanga amafaranga ibihumbi 75 y’u Rwanda ( Rwf 75000-$100) mu minsi ibiri n’aho kuwa gatandatu gusa akaba ari ibihumbi 35 (Rwf 35000-$50). Certificates will be given to participants. Ushaka kuza muri iyi nama abisaba aciye ku rubuga: http://www.kigalisummit.com cyangwa akiyandikishiriza kuri Serena Hotel i Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO